Ibi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri, nyuma y’umuganda wihariye w’urubyiruko wabereye mu karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera mu kagari ka Gacaca, aho rwashishikarijwe kureka ibiyobyabwenge, inzoga z’ibyuma n’ibindi byabatesha agaciro ahubwo bakubaka u Rwanda rwiza.
Uyu muganda wanitabiriwe na Minisitiri w'ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano n’izibanze.
Ni umuganda wari ugamije gukora amasuku no gusibura inzira z'amazi wakozwe mu gihugu hose, wateguwe n'urubyiruko hagamijwe nanone gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma ku nsanganayamatsiko igira iti: ‘Irinde Ibiyobyabwenge-Wiheshe Agaciro.’
Minisitiri w'ubuzima yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n'ibyuma bagakora ibyo bagomba gukora nta kindi kibakoresheje mu bwonko cyangwa mu mubiri kijyanye n'ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Tubakeneye muri bazima (Sober) nta cyuma, nta tabi, nta byo kwitera mu rushinge n'ibindi byose bishobora gukoresha ubwonko bwanyu, kandi u Rwanda ruzatezwa imbere n'abana barwo bafite ubwonko butavangiwe bari Sober.
Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva gahunda yo guca ibyuma yatangira hari litiro miliyoni 20 z'ibyuma zaba izipfundikiye n'izidapfundikiye zose zari zigamije kwangiza ubuzima bw'abanyarwanda, yari amalitiro menshi arenze n'umubare w'abaturage b'u Rwanda.
Ati: “Murumva iyo bikomeza gutyo igihugu cyari kuba kiri kugana he? Icya mbere rero cyari ukubanza gukuraho icyo kibazo, icyo bita igihugu kireberera abaturage. Ariko rero izo litiro miliyoni 20 ntizirashira hirya no hino mu baturage aho bazihishe, mubatubwirire abazihishe bazizane ku neza kuko nibazisanganywa bizaba icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kandi gihanwa n'amategeko.”
IGP Namuhoranye yavuze ko kuva gahunda ya Hehe Nicyuma yatangira, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ihohotera iryo ariryo ryose, ibifitanye isano n'ibiyobyabwenge birimo bigenda bigabanuka.

Yagize ati: “Turimo turagenda tuva mu bibi tujya mu byiza. Polisi yishimira abantu bose bava mu byaha bakareka ingeso mbi bahozemo kuko ni ibyemezo byiza byubaka u Rwanda rwiza rw'ejo, ni ibyemezo bikomeye bituma urubyiruko rw'uyu munsi arirwo Rwanda rw'ejo."
Yabibukije ko gufatanya ibikorwa n'inzego za Leta, iz'umuco, iz'umutekano n'izindi nta kindi byabagezaho uretse u Rwanda rwiza ruzira ibiyobyabwenge n’ibyuma ari narwo bifuza ko bubaka, ariko gufatanya n'ibikorwa by'ibiyobyabwenge, iby'ibyuma nta kindi byabagezaho uretse ubukene, uburwayi n'ibindi bibazo bitandukanye.
Ati: “Muzadufashe rero ntituzasubire ku cyuma kuko ni kibi cyangiza ubwenge n' ubwonko nticyubaka u Rwanda rw'ejo rwiza.”
Mu buhamya bw’umwe mu rubyiruko rw’Imboni z’Impinduka wari warabaswe n’ibiyobyabwenge, Nzamuramabaho Frederic, uvuka mu murenge wa Rubengera, yavuze ko atarajya mu Kigo Ngororamuco yari umuntu mubi cyane, ari umujura, anywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’ibyuma agakora n’ibindi byose bibi.

Yagize ati: “Nagiye mu Kigo ngororamuco inshuro enye (4) zose naranze guhinduka, ariko ku nshuro ya kane ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yazaga kutuganiriza Iwawa akatubwira ko tugomba guhinduka tugataha tugafatanya n’abandi kubaka u Rwanda rwiza nibwo nahise mfata icyemezo cyo kureka ibyo byose burundu.”
Nzamurambaho yavuze ko yiyemeje kubana neza n’abandi aho kugira ngo bamubonemo ikibazo ahubwo ubu basigaye bamubonamo igisubizo aho atuye, yabwiye urubyiruko rugenzi rwe ko uri mu migenzereze mibi nk’iyo yahozemo bishoboka ko nawe yabireka akisanzura aho kugira ngo ahore yirukanka akwepana n’inzego z’umutekano.


Kinyarwanda
English










