Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata, yahaye impanuro abakinnyi 52 bagize amakipe ya Polisi y’u Rwanda agiye kwerekeza mu irushanwa rihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.
Ni imikino izabera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki ya 28 Mata, aho Polisi y’u Rwanda izaba ihagarariwe n’amakipe azakina imikino itandukanye irimo; Handball, Taekwondo no kumasha.
Ageza ijambo ku bakinnyi, IGP Namuhoranye yabibukije ko badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa ahubwo ko ari igihugu muri rusange, abasaba kuzagaragaza imyitwarire myiza, kuba indashyikirwa no kurangwa no guhatana mu mikino yose.

Yagize ati: "Mushobora kubona muri bake, ariko inshingano mufite ni nyinshi kandi zirakomeye. Ntabwo muhagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, muhagarariye n’u Rwanda muri rusange. Indangagaciro z’u Rwanda n’ikinyabupfura birubahwa henshi ku Isi, murasabwa kubyubahiriza. Hari byinshi mwagezeho, mugomba gukomeza gushikama, mukarushaho gukora byinshi byiza.”
Mu mikino y’irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, yabereye mu Rwanda mu mwaka 2023, ari nayo iheruka, amakipe yo mu Rwanda yitwaye neza, yegukana ibikombe n'imidari myinshi ugereranyije n'ayo zari zihanganye.
IGP Namuhoranye yifurije amakipe urugendo rwiza no kuzarangwa n’ishyaka, ikinyabupfura no gukorera hamwe nk’ikipe kuko ari byo bizabafasha kwegukana intsinzi.


Kinyarwanda
English











