Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira, yakiriye Visi-Perezida wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Dr. Melody Tankersley ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State, bashima urwego buriho n'umusaruro burimo gutanga, biyemeza gukomeza kurushaho kubushimangira cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi.

Polisi y'u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, muri Mutarama uyu mwaka mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Ni amasezerano yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bane barimo gukurikira amasomo mu mashami atandukanye muri Kaminuza ya Kent State, aho umwe muri bo ageze mu cyiciro cya PhD mu gihe abandi batatu bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (master's ).
Kinyarwanda
English











