Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kanama, yakiriye Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya (Jordan), Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah n’intumwa yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukomeza kubaka umusingi ukomeye wo guteza imbere ubufatanye n'imikoranire hagati y'inzego zombi za Polisi.

IGP Namuhoranye yavuze ko uruzinduko rwa bo rugaragaza ubufatanye bukomeye kandi bukomeje gutera imbere hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya.



Yagize ati: “Ni ibyishimo kubakira mu Rwanda no ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda. Uru ruzinduko rushingiye ku ntambwe y’ingenzi tumaze gutera mu mubano wacu. Hashize imyaka ibiri dushyizeho urwego rw’ubufatanye mu bikorwa bya gipolisi n’umutekano, rushyiraho umusingi ukomeye wo kurushaho kwimakaza ubufatanye hagati y’inzego zacu zombi.”

Yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego zombi bushingiye ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byombi. Uwo mubano ukomeye utanga icyizere cyo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zihuriweho n’inyungu.

Yagize ati: “Bityo rero, uru ruzinduko rubaye amahirwe meza yo gusangira ubunararibonye, kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje gukorana.”



Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yaberetse urwego Polisi igezeho yiyubaka, ababwira ko bakomeje kwiyemeza kurushaho guteza imbere umutekano rusange no gutanga serivisi nziza ku baturage. Ndetse ko bafite ubushake bwo kwigira ku bunararibonye n’ubumenyi bwimbitse ku bandi, kuko ibibazo by’umutekano bigenda birushaho gukomera, kandi imitwe y’abakora ibyaha ikomeje kwifashisha iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse igakorera ibikorwa byayo birenze imipaka y’ibihugu.

Yagize ati: “Mfite icyizere cyuzuye ko imbaraga duhuriyeho zizagira uruhare rukomeye mu gutegura ingamba zirambye zo guteza imbere umutekano n’ituze. Mu Rwanda, twemera ko ubufatanye hagati y’ibihugu, haba ku rwego rw’impande zombi cyangwa urw’ibihugu byinshi, ari inkingi ya mwamba mu kugera ku mahoro arambye n’umutekano uharanirwa n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.”

Major General Maaitah yashimiye amahirwe bagize yo gusura u Rwanda, anashimira Polisi y’u Rwanda uruhare rwayo mu kubungabunga umutekano rusange. Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’impande zombi burushaho gushimangirwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye bityo ko hagiye kurushaho gukomeza ibindi bikorwa bifatika muri gahunda zitandukanye zijyanye n’imikorere y’iki gihe.



Yagize ati: “Mbona uru ruzinduko nk’intambwe ikomeza urugendo ndetse ikaba n’intambwe nshya igamije kurushaho gushimangira ubufatanye bufatika hagati ya Yorodaniya n’u Rwanda. Nifuza ko twagira masezerano y’ubufatanye bwisumbuyeho kurusha, akubiyemo gahunda zisobanutse neza, zisaba uruhare rwa twese kugira ngo zishyirwe mu bikorwa.”

Yagaragaje ko hari bimwe mu byo bafatanya mu kubaka ubushobozi birimo; ikoranabuhanga, imitangire ya serivisi, imikoranire ya Polisi n’abaturage, amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakozi n’ibindi.

Ati: “Twiteguye kandi dufite ubushake bwo gusangizanya ubunararibonye, mu buryo bw’ikoranabuhanga, amahugurwa, no guhanahana ubumenyi. Nanone kandi, twifuza kwiyubaka no kungukira ku bunararibonye bukomeye mwagezeho hano mu Rwanda.” 

Polisi y’u Rwanda n'Urwego rushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Yorodaniya, ku itariki ya 2 Nzeri 2024, nibwo bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye akubiyemo ubufatanye mu kubaka ubushobozi mu bijyanye n'amahugurwa, guhanahana amakuru n'ubunararibonye, n'ubufatanye mu zindi ngeri z'ibikorwa by'umutekano nko kurwanya iterabwoba, icuruzwa ry'abantu n'ibiyobyabwenge, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye.