Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Liberia

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Liberia, Gregory O W Coleman n’itsinda yari ayoboye.

Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi bagiranye inama yagarutse ku ngamba zigamije gushimangira ubufatanye n’imikoranire mu bikorwa bitandukanye bya Polisi z’bihugu byombi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba yasuye u Rwanda, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda avuga ko byongera agaciro k’ubufatanye n’ingamba zo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati: “Byinshi mu byo dukora, dufitanye ubufatanye n’imikoranire n’izindi nzego za Polisi mu bihugu bitandukanye mu kubahiriza amategeko. Uru ruzinduko rufite icyo rusobanuye. Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gukorana n’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, imikorere myiza n’ubushobozi hagamijwe guteza imbere umutekano.”

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yihatira no gukorana n’abaturage hagamijwe gufatanyiriza hamwe kurwanya no gukumira ibyaha binyujijwe mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza n’ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hibandwa cyane ku rubyiruko rurimo n’urwahoze mu bubata bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

IGP Coleman yashimye uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “U Rwanda rwabaye urumuri rw’icyizere muri Afurika kandi rwatanze ubutumwa bugaragarira buri wese ko dushobora kwiteza imbere ubwacu kugera ku rwego ruruta uko twabitekerezaga, rwerekana umwihariko n’umuco ukwiye Afurika kandi ukungahaye.”

Yakomeje ati: “Twiboneye umutekano usesuye na serivisi nziza Polisi y’u Rwanda iha abaturage. Uru ruzinduko rurashimangira ubufatanye bw’inzego zacu zombi mu kubaka  Polisi itanga serivisi z’icyitegererezo zigira uruhare mu mahoro arambye no gukumira ko amakimbirane yongera kubaho ku mugabane wacu.” 

Yagaragaje ko uru ruzinduko rumufashije gusobanukirwa, kwiga no kungurana ubunararibonye mu kwishakira ibisubizo iwacu. 

Ati: “U Rwanda na Liberia hari icyo bihuriyeho nk’ibihugu byaciye mu makimbirane akaze, bityo mbere na mbere dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu kandi dushyize hamwe nta kabuza tuzagera ku ntego twiyemeje. Nitwe ba mbere nk’abafite inshingano zo guhagararira Leta mu guharanira ko amategeko yubahirizwa tugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere.”

Kuri uyu munsi kandi, IGP Coleman yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, aho yashyize indabo ku mva, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko mu minsi ine azamara asura u Rwanda, azatemberezwa imitwe n’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda arimo ibigo bitangirwamo amahugurwa y’abapolisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, n’Ikigo gitangirwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga giherereye mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro.