Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Sudan, Lt Gen Amir Abdel Moneim Fadl na CP Godfra Henry Hermitte, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles, aba bayobozi bagiranye ibiganiro mu gihe bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iri kubera i Kigali muri Convention center, yibanda ku ngingo igira iti: “Sisitemu Zigenga Zishingiye ku Ikoranabuhanga: Icyo Bisobanuye ku Mutekano n’Ingabo muri Afurika.”
Ibiganiro bya bo byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu, cyane cyane mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka.

IGP Namuhoranye yabwiye uwa Sudani ati: “Dukwiye gushyiraho urwego rukomeye rw’ubufatanye, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ababishinzwe bashobora gutangira gutegura amasezerano y'ubufatanye akubiyemo ingingo zose z’ubufatanye.”
Lt Gen Amir Abdel yavuze ko ubufatanye mu guhugura ibyiciro bitandukanye, no kungurana ubumenyi n’ubushobozi bikwiye.

Yagize ati: “Dufite ubunararibonye buhagije mu kurwanya ibyaha, kandi dufite ikigo cy’ubutabera mu by’ubumenyi (forensic center) niyo mpamvu ubufatanye bukwiye kuko dushobora gusangizanya ubumenyi n’ubuhanga.”
Yashimiye umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ku biganiro bagiranye ko bizarushaho kwagura umubano hagati ya Polisi z'ibihugu byombi ndetse anamutumira kuzajya muri Sudani kugira ngo hasinywe ayo masezerano y'ubufatanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Seychelles, Commissioner of Police (CP) Hermitte, ibiganiro yagiranye na mugenzi we, byibanze ku gukomeza guteza imbere no gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi za Polisi, by’umwihariko mu kongerera ubushobozi abapolisi no gukomeza kunoza umwuga w’izi nzego z’umutekano haba ku rwego rw’ibihugu ndetse binanyuze mu muryango w’Abakuru ba Polisi bo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO).
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Seychelles, yashyizweho umukono tariki ya 28 Kamena 2023. Ayo masezerano akubiyemo; guhanahana ubumenyi, ubufatanye mu kurwanya ibyaha, kongerera ubushobozi abapolisi ndetse n’ibindi.

Kinyarwanda
English










