Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yashimiye Police FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’intwari

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yashimiye ikipe ya Polisi y’umupira w’amaguru (Police FC),  uko yitwaye neza yegukana igikombe cy'intwari, yizeza ko hazakomeza kubakwa ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana.

Ni ubutumwa bwatangiwe muri hoteli La Parisse mu Karere ka Bugesera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare, ubwo yahuraga n'Ubuyobozi, abatoza n'abakinnyi b'ikipe yabashije kwegukana intsinzi mu irushanwa ry'igikombe cy'intwari 2026.

IGP Namuhoranye yabashimiye uko bitwaye abasaba gukomeza kurushaho kwitwara neza no mu mikino yose basigaje gukina haba muri shampiyona n'indi yose bazitabira.

Yagize ati: ‘‘Mwitwaye neza mutwara igikombe cy’intwari ariko ibyo ntibihagije, turimo kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana mu Rwanda no mu mahanga kandi intsinzi ya Police FC igomba kuba yubakiye ku myitozo myiza no gukina neza.  Police FC igomba kuba ikipe igaragaza imyitwarire myiza, kuba indashyikirwa no kurangwa no guhatana kugeza ku musozo mu mikino yose’’.

IGP Namuhoranye yongeyeho ko ruswa, amarozi n’ibindi bidakwiye mu mupira w’amaguru nta mwanya bifite mu mupira w'amaguru muri rusange.

Ku cyumweru tariki ya 1 Gashyantare nibwo ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy'irushanwa ry'intwari itsinze APR FC kuri penaliti 7-6, nyuma y'uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.