Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye arasaba urubyiruko kuba imbonizimpinduka nziza mu kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibiyobyabwenge

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye urubyiruko kuba imbonizimpinduka nziza, rwirinda imyitwarire mibi irimo gukoresha inzoga n'ibinyobwa bitemewe, ibiyobyabwenge, ndetse bagashishikariza n’abandi kubyirinda.

Ibi yabibasabye  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama, ubwo hasozwaga Umuganda rusange usoza ukwezi wabereye mu Murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uwo muganda wahuje abaturage biganjemo urubyiruko, inzego z’umutekano n’abayobozi bakuru b’igihugu mu gikorwa cyo gutunganya ahatewe ibiti bitanga umwuka mwiza hakurwamo ibihuru, ndetse no guteza imbere ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitemewe, ibiyobyabwenge n’ibindi binyobwa cyangwa ibintu byangiza ubuzima.

Uyu muganda wanitabiriwe n'uwahoze ari Perezida wa Botswana, Nyakubahwa Mokgweetsi Masisi, aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,  Dusengiyumva Samuel.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry' Ubuhanzi, Dr Utumatwishima, yabwiye urubyiruko rwitabiriye umuganda ko igihugu cyifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, imyitwarire myiza ndetse runashoboye bwaba mu buryo bw'imbaraga ndetse n'ubumenyi kugira ngo rukomeze guteza imbere u Rwanda.

Yagize ati "Twifuza urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwize, rwatojwe rufite indangagaciro nziza. Twese hamwe tugomba kurinda u Rwanda twarazwe n’abatubanjirije, kugira ngo tuzarushyikirize abazadukomokaho rwararushijeho kuba rwiza.”

Yongeye gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’imikorere n’imyitwarire ibangamira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, cyane cyane ikibazo cy’inzoga n'ibinyobwa bitemewe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Kurwanya inzoga zitemewe (ibyuma) byaratangiye kandi birakomeje. Turasaba abagifite ibi binyobwa bitemewe mu maduka yabo cyangwa ahandi ko babishyikiriza inzego zibishinzwe aho gutegereza ko hafatwa ingamba z’ubugenzuzi. Ni amahirwe yo gukora igikwiye mbere y’uko muhura n’ingaruka zabyo.”

IGP Namuhoranye yavuze ko kubungabunga umutekano w’u Rwanda ari inshingano ya buri wese, cyane cyane urubyiruko rugize igice kinini cy’abaturage.

Yagize ati: “Umutekano w’u Rwanda uri mu bushorishori, kandi twese tugomba kugira uruhare mu kuwukomeza. Niba ukoresha ibiyobyabwenge, unywa ibyuma cyangwa unywa inzoga nyinshi, ntabwo uba ufasha mu kubungabunga uwo mutekano; ahubwo uba ugira uruhare mu kuwumanura.”

Yasabye urubyiruko kuba imbonizimpinduka  nziza, rutangirira ku myitwarire yarwo, bagafasha n'abandi kujya mu murongo mwiza birinda ibikorwa byangiza ubuzima.

Yagize ati: “Umuntu wese ushaka kuba imboniyimpinduka agomba kubanza kumva ko ava mu bibi akajya mu byiza ndetse akajyana n'abandi muri urwo rugendao. Ntushobora kuba imboniyimpinduka kandi ukishora mu biyobyabwenge cyangwa mu yindi myitwarire yangiza.”

Uyu Muganda wihariye witabiriwe n’urubyiruko rwinshi, ukaba wanabereye mu gihugu hose mu rwego rw’ubukangurambaga bufite ubutumwa bugira buti “Hehe n’Icyuma,” bugamije gukangurira abantu kwirinda inzoga zitemewe n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibikunze kwitwa ibyuma, ndetse n’imyuka ikoreshwa mu itabi rya elegitoroniki (vapes), ibiyobyabwenge n’indi myitwarire yangiza ubuzima.