Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Munyuza yasuye Polisi ya Namibia

Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP), Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw'akazi rw?iminsi itatu  mu gihugu cya Namibia aho yasuye Polisi y?iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama, akaba yitabiriye umuhango wateguwe na Polisi y?iki gihugu wo kuzenguruka mu muhanda ukorwa  hagamijwe guhindura ubuyobozi bwa Polisi ya Namibia, umuhango biteganijwe ko uzaba tariki ya 31 Kanama, ukabera muri Kaminuza ya Polisi ya Isiraheli Patrick Iyambo, iherereye mu mujyi wa Windhoek muri Namibia.

Uwo muhango biteganijwe ko uzaberamo ihererekanya bubasha hagati y?umuyobozi wa Polisi ya Namibia Lt. Gen Sebastian Haitota Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy?izabukuru akaba amaze imyaka 17 ayobora Polisi ya Namibia, hanakirwa umuyobozi mushya uzamusimbura, Maj. Gen. Joseph Shimweelao Shikongo.

Umuhango wo kuzenguruka imihanda  ukorwa hagamijwe ko abaturage  basezera umuyobozi wa Polisi ucyuye igihe, banakira umuyobozi wa Polisi mushya.

Uyu munsi kandi IGP Munyuza, yanasuye icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia giherereye mu murwa mukuru Windhoek, aho yagiranye ibiganiro n?abayobozi bombi ba Polisi, Lt. Gen Sebastian Ndeitunga ugiye mu kiruhuko cy?izabukuru n?umuyobozi mushya, Maj Gen Joseph Shikongo, muri ibyo biganiro kandi hari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere Deputy IGP for Administration, Maj Gen Anne-Marie Nainda, n?abandi bayobozi batandukanye muri Polisi ya Namibia.

Umubano wa Polisi y? u Rwanda n?iya Namibia   uhera  mu kwezi k'Ugushyingo 2015, aho Polisi zombi zishimira umubano mwiza zifitanye muri gahunda zitandukanye mu bijyanye no gucunga umutekano, no guhanahana abarimu n?abatozwa mu nzego zitandukanye, abapolisi  bakuru 15 ba Namibia nibo bamaze  gusoza amasomo ya ba ofisiye  bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y? u Rwanda, mu gihe umupolisi umwe akaba ari kwiga amasomo nk'aya muri iri shuri, abapolisi babiri nibo basoje amasomo abinjiza mu rwego rwa ba Ofisiye bato mu ishuri rya Polisi y? u Rwanda.

Ku rundi ruhande abarimu ba Polisi Band ya Namibia  bagize uruhare runini rwo guhugura abapolisi b? u Rwanda  bo mu ishami rya Polisi Band kugeza kurwego rwa gatanu.