Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi

Umuyobozi mukuru wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan Munyuza  akomeje uruzinduko rw?akazi arimo mu gihugu cya Malawi, Tariki ya 27 Nyakanga  yasuye  Intara y?Amajyepfo ashyira Iburengerazuba  anasura Intara  y?Amajyepfo ashyira Iburasirazuba. Muri izi Ntara umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda yirebeye urugendo rukorwa na Polisi ya Malawi  mu bijyanye n?uruhare rw?abaturage mu kwicungira umutekano, yagaragarijwe  uko uruhare rw?abaturage mu kwicungira umutekano bigabanya ibyaha.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga IGP Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi  riri mu Karere ka  Zomba mu gice cy?Amajyepfo y?iki gihugu cya Malawi. Ni ishuri rihugurirwamo abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), iri shuri kandi ritanga amahugurwa y?amezi atatu, amahugurwa ahabwa ba ofisiye batabashije gukurikira  amasomo y?abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), muri ayo mezi  atatu bahugurwa ibijyanye n?imiyoborere n?imicungire y?abakozi.

Muri iri shuri rikuru rya Polisi ya Malawi hanatangirwa amahugurwa y?igihe gito kuri ba ofisiye bakuru ndetse hari n?abapolisi bahigira amasomo yihariye,  twavuga nk?ajyanye  n?umutekano wo mu muhanda, Ubugenzacyaha, kugarura ituze mu baturage n?andi atandukanye. Hanahugurirwa izindi nzego z?umutekano  nk?Abacungagereza, abakozi bo mu biro bishinzwe abinjira n?abasohoka n?abo mu ishami rishinzwe ibinyabuzima byo mu mashyamba.  

Mu biganiro byahuje IGP Dan Munyuza n?abayobozi b?iri shuri  bagaragaje ubushake bafite mu gukorana n?amashuri ya Polisi  y?u Rwanda  mu bijyanye no guhanahana porogaramu y?amasomo atangirwa mu mashuri ya Polisi y?u Rwanda, guhererekanya abahugura n?abahugurwa.



Umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda yashimye ubuyobozi bw?ishuri ndetse n?ireme ry?amahugurwa ahatangirwa avuga ko Polisi y?u Rwanda n?iya Malawi bazakorana bya hafi mu kuzamura ubushobozi  bw?abapolisi b?ibihugu byombi. Bikazanyura mu bufatanye hagati y?amashuri ya Polisi y?u Rwanda n?amashuri ya Polisi ya Malawi.

Uru ruzinduko  IGP Munyuza  arimo kugirira mu gihugu cya Malawi  rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y?u Rwanda n?iya Malawi. Muri Werurwe 2019 izi nzego zombi  zasinyanye amasezerano y?ubufatanye, amasezerano yasinyiwe mu murwa mukuru w?iki gihugu, Lilongwe.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu bintu bitandukanye twavuga nko guhanahana amahugurwa, ibikorwa, gushaka no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry?ibiyobyabwenge, guhanahana amakuru ajyanye n?abanyabyaha bahungira mu bihugu byombi ndetse no guhanahana amakuru ajyanye n?umutekano muri rusange.



Umuyobozi wa Polisi y?u Rwanda, IGP Dan  Munyuza yavuze ko Polisi z?ibihugu byombi hari intambwe zimaze gutera harimo kuba bahura bakagirana ibiganiro, guhanahana amakuru, kugira ibyo urwego rumwe rwigira ku rundi no gusangira ubunararibonye  kugira ngo bahurize hamwe mu kurebera hamwe ibibazo by?umutekano bishobora kubangamira imibereho myiza y?abaturage b?ibihugu byombi n?akarere muri rusange.

IGP Munyuza yagize ati? Urebeye hamwe ibibazo by?umutekano byugarije isi  n?akarere duherereyemo, duha agaciro ingufu Igihugu cya Malawi gishyira mu gukorana n?ibindi bihugu mu gushaka umuti urambye w?imbogagamizi ku mutekano mu karere n?ahandi. U Rwanda rwifatanije na Malawi ndetse n?ibindi bihugu bya Africa mu gukemura ibibazo by?umutekano muke uturuka ku mitwe itemewe iri ku mugabane wa Africa  by?umwihariko imitwe y?intagondwa.?

Mugenzi we wa Malawi, Dr George Kainja yavuze ko ari ingenzi cyane by?umwihariko mu  bijyanye no kurwanya  imitwe ya ki Islam irimo guhungabanya igihugu cya Mozambique.

Yagize ati? Leta ya Malawi muri rusange  by?umwihariko Polisi  ya Malawi tuzakora ibishoboka byose n?imbaraga zose  kugira ngo dushyigikire itsindwa ry?iriya mitwe. Byongeye kandi inzego z?umutekano za hano zirakorana  bya hafi kugira ngo Igihugu cyacu kitazakoreshwa mu buryo ubwo aribwo bwose mu guhungabanya umutekano wo mu Karere.?
 


 
Inkuru bijyanye

Abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda n'iya Malawi bagiranye ibiganiro