Mu gihe mu Rwanda tukiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2015, abaturage b'akarere ka Rwamagana bibutse abatutsi bishwe mu 1994 bahoze batuye mu cyahoze ari Komini Rutonde, uyu muhango ukaba wabereye mu bitare bya Rutonde mu murenge wa Kigabiro akagari ka Bwiza umudugudu wa Rutonde.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana witabiriye uyu muhango, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kugirango Jenoside itazibagirana na rimwe, anasaba abayirokotse gukomera no kugira icyizere cyo kubaho kuko imbaraga zahagaritse Jenoside zikubye inshuro nyinshi, aha akaba yagize ati:"Abashaka kudusubiza aho twavuye ntibazabishobora kuko imbaraga zahagaritse Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu 1994, ubu zikubye inshuro nyinshi, buri wese akaba akwiye kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe abatutsi".
IGP Gasana yakomeje avuga ko kwibuka bituma twubaka amateka mashya ndetse ko Polisi y'u Rwanda yijeje abanyarwanda bose muri rusange n'abacitse ku icumu by'umwihariko kubabungabungira umutekano ndetse ikanasagurira amahanga, ariko ko byose bizagerwaho neza buri muturage abigizemo uruhare.
Yagize ati:" Inzego z'umutekano ziteguye kubungabunga umutekano w'abanyarwanda, abashaka kuwuhungabanya bamenye ko batazabishobora, ariko namwe uruhare rwanyu rurakenewe ".
Yasoje yihanganisha abacitse ku icumu mu cyahoze ari Komini Rutonde, abasaba kwibuka baniyubaka baharanira kwigira, anabizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Depite Madamu Muhawenimana Jeanne d'Arc, umuyobozi wungirije w'inteko umutwe w'abadepite, akaba yari n'umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabwiye abaturage ko bafite amahirwe kuko mu Rwanda hariho ubuyobozi bubashakira amahoro, umutekano n'imibereho myiza, kandi ko uwakoze Jenoside aho ari hose azabihanirwa kabone n'iyo aba ari umunyamahanga kuko iki cyaha kidasaza.
Uyu muhango wasojwe no gushyira indabo no kunamira abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rutonde.
Kinyarwanda
English











