Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Mali

Mu ruzinduko rw’iminsi ine (4) umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiriye mu gihugu cya Mali kuva ku itariki ya 23 Werurwe 2015, yaboneyeho umwanya wo gusura abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (UN) muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika, abashimira ikinyabupfura no gukorana umurava bagaragaza aho bahagarariye u Rwanda.

Muri urwo rugendo, IGP Gasana yari aherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ambasaderi Jeaninne Kambanda, umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, na Colonel Vincent Nyakarundi uhagarariye ingabo z’u Rwanda(Military Attaché) mu bunyamabanga buhoraho bw’umuryango w’Abibumbye (UN).

Aganira n’abapolisi b’u Rwanda aho bakambitse mu mujyi wa Gao uherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bamako mu bilometero hafi 1,100, IGP Gasana yabashimiye kuba ari intangarugero mu kazi kabo.

Yabibukije kugumya guhorana uwo mutima no kugaragaza indangagaciro na kirazira bya kinyarwanda, kandi bagakorera hamwe na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu kugirango bose bagere ku ntego zabazanye.

Akaba yaragize ati:”Mumenyere gukorana n’abantu mufite imico itandukanye, kandi mubigishe ibyiza bitandukanye bikorerwa mu Rwanda nk’Umuganda, munabigeze mu baturage b’aho mukorera”.

Muri urwo ruzinduko kandi, yaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi barimo umuyobozi w’umujyi wa Gao Oumar Baba Sidibe, uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga Amahoro muri Mali (MINUSMA) mu mujyi wa Gao Francisco Osler ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri ako karere.

Sidibe yashimiye ubwitange n’imikorere ntangarugero abapolisi b’u Rwanda berekana mu kazi kabo ka buri munsi aho baba boherejwe hose mu bihugu no mu ntara zirangwamo amakimbirane.

Nyuma y’aho, IGP Gasana n’intumwa yari ayoboye bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’igihugu cya Mali n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Diop Abdoulaye n’uw’Umutekano w’imbere mu gihugu Sadat Smake, IGP wa  Mali Hamidou Gogouna na Arnaud Akodjenou wungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu.

Abo bayobozi bose bashimye uruhare Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bagize mu kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mali, cyane cyane ubuhanga bagaragaje mu kujyana no guherekeza imfungwa zari zimaze kwamburwa imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’uko bahagarariye amatora yabaye mu minsi ishize, akarangira mu mahoro.

Samake akaba yaragize ati;”U Rwanda rwaciye mu bihe bikomeye bya Jenoside, ariko rwashoboye kwivana muri iryo curaburindi ku buryo ubu hari iterambere rigaragagara mu nzego zose;hari byinshi dukwiye kurwigiraho. U Rwanda rugaragaza isura nziza muri Afurika kandi tugomba kurwigiraho”.

Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Mali Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, akaba yarambitswe umudari w’ishimwe kubera imiyoborere myiza yagaragaje mu kazi ke.

Kugeza ubu abapolisi 140 b’u Rwanda bari muri Mali, 30% byabo bakaba ari igitsinagore.