Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yashimye abapolisikazi bavuye mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur

Itsinda ry’abapolisikazi 97 barashimirwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuba barakoze neza akazi kabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  mu Ntara ya Darfur muri Sudani.

Ubwo bakirwaga n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata  ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yabahaye ikaza mu gihugu cyabo, anabashima kuba barahagarariye igihugu neza bakaba intangarugero bafasha abaturage bo mu Ntara ya Darfur mu bikorwa binyuranye byo kubabungabungira umutekano n’ibindi birebana no gukemura amakimbirane yo mu ngo.

IGP  Gasana yavuze kandi ko abapolisi b’u Rwanda bagize   n’uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Ntara ya Darfur. Aba bapolisi bari bamaze umwaka mu ntara ya Darfur, bakaba kandi  barigishije abaturage bo muri iyo ntara uburyo bwo kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi cyane cyane guhinga  imboga hakoreshejwe uturima tw’igikoni.

Yabasabye ko ubunararibonye bakuye muri iriya ntara babusangiza bagenzi babo basanze mu kazi, bityo bakarushaho kubaka igihugu cyacu cyashegeshwe na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yanababwiye zimwe mu nama Polisi y’u Rwanda yakiriye harimo Inama mpuzamahanga ya 6 yahuje  inzobere n’abashakashatsi ku ngamba zafatwa ngo hirindwe jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu .
Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 500 nibo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani, Liberiya, Côte d’Ivoire, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya ndetse na Guinea Bissau.