Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yashimiye abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Haiti akazi keza bakoze

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nyakanga, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, bakiriye banaha ikaze itsinda ry’abapolisi 140 bakubutse mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti.

Uyu muhango wo kwakira aba bapolisi ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Muri uwo muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabahaye ikaze mu rwababyaye, abashimira akazi keza bakoze.

Akaba yagize ati:”Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwayihagarariye neza, mwuzuje inshingano zanyu neza ndetse ni nayo mpamvu umuryango w’abibumbye wabambitse imidari”.

IGP Gasana, yabwiye aba bapolisi ko igihe bari mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda rutigeze ruhungabana kuko bagenzi babo bari basigaye mu Rwanda bakoze akazi bashinzwe bakabumbatira umutekano.

Yakomeje abasaba gukomeza akazi kabo neza, aho yababwiye ati:”mukomeze kubumbatira umutekano, amahanga akomeze agenderere u Rwanda, ba mukerarugendo biyongere, bazane amadovize maze u Rwanda n’abanyarwanda dutere imbere”.

Yavuze kandi ko kubera umutekano mwiza ugaragara mu Rwanda, ariwo utumarwitabazwa n’amahanga.

IGP Gasana yasoje abasaba ko ubumenyi n’ubunararibonye bakuye mu butumwa bavuyemo kuzabusangiza bagenzi babo bagiye gusanga mu kazi, maze Polisi y’u Rwanda igakomeza gutera imbere.

Iri tsinda ry’abapolisi 140 bagarutse mu Rwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2014, bari bamaze umwaka umwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gihugu cya Haiti, bakaba bari bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Peter Hodari.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda  bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti,  Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu,  Mali, Cote d’Ivoire mu ntara ya Darfur no mu ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani na Sudani y'Amajyepfo.