Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yasabye abapolisi baherutse kuba ba ofisiye kurangwa n’ubunyamwuga

Umuyobozi mukuru  wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasabye icyiciro cya 8 cy’aba ofisiye  405 ba Polisi y’u Rwanda baherutse guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) kuba umusemburo mu mirimo bagiye gushingwa, bagakora kinyamwuga, anababwira ko kugirango buzuze inshingano zabo bibasaba ubwitange kandi bagomba kubigeraho kuko biri mu byo bigishijwe.

Ibi ubwo yabakiriraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba yababwiye ati:”Murasabwa buri gihe kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda. Abanyarwanda babategerejeho umusaruro uhagije, kandi kuwugeraho birabasaba kumva no gushyira mu bikorwa neza ibyo mwigishijwe kandi byose mukabikora kinyamwuga.”

Izi mpanuro za nyuma zahawe aba bapolisi mbere y’uko batangira imirimo yabo, zari zanitabiriwe n’abayobozi b’amashami atadukanye ya Polisi y’u Rwanda.

http://police.gov.rw/fileadmin/templates/images/News-2016/Newly_AIP.jpg

IGP Gasana yababwiye kandi ati:”Ubumenyi mwahawe buzabarange kandi muharanire kugera ku cyerekezo cya Polisi by’umwihariko n’igihugu muri rusange. Aho muzakorera hose muzarangwe n’ikinyabupfura kuko nicyo kigomba kuranga abapolisi b’u Rwanda buri gihe.”

Yanababwiye kuzirinda ikintu cyose cyakwangiza isura yabo n’iya Polisi y’u Rwanda nk’urwego bakorera by’umwihariko.

Yababwiye kandi ko uko bazitwara mu kazi bagiyemo bagomba guharanira guhesha ishema no kuzuza neza inshingano bahawe na Polisi y’u Rwanda.