Umuyobozi mukuru wa Police CGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa gatatu yasabye abamotari basaga 800 bakorera mu turere twa Kayonza, Rwamagana na Nyagatare kugira uruhare mu kurwanya ibyaha kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.
IGP Gasana yasabye aba bamotari kwirinda gukorana n’abanyabyaha kuko bishobora kwangiza isura y’umurimo bakora.
Yagize ati “Ubunyamwuga butuma mwubaha ubuzima bwanyu, abo mutwara ndetse n’ubuzima bw’ abakoresha umuhanda bose.”
Aba bamotari bibukijwe ko bagira uruhare mu mpanuka zikunze kubera mu muhanda kandi zigahitana abantu, basabwa kujya bitondera umurimo bakora kuko baba batwaye ubuzima bw’abantu.
Abamotari bagiriwe inama yo kujya bakorera hamwe ibikorwa by’iterambere kandi bakagirana inama. “Iyo mukoreye hamwe nk’itsinda mugera kuri byinshi mu gihe gito, imyitwarire myiza n’ ubufatanye nibwo buryo bwo kugera kugikenewe.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi yasabye aba bamotari gukorana n’inzego z’umutekano muri gahunda zo gukumira ibyaha kandi bagatanga amakuru hagamijwe gushimangira gahunda yo kwicungira umutekano.
IGP Gasana ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwege giteje impagarara ku mutekano no ku buzima bwa muntu, icyo musabwa ni ugutanga amakuru ku muntu wese ugira uruhare ku bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) Eng Emmanuel Asaba Katabarwa yasabye abamotari kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bibi bihesha isurambi umwuga wabo
Eng Katabarwa asoza akangurira abamotari kwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha gukora kinyamwuga, bakabonera ibyangombwa kugihe, bikazanafasha ubuyobozi gutahura ababihishamo bagakora batagira ibyangombwa kuko aribo bahesha isura mbi umwuga wabo.
Fred Mugabo umuyobozi w’ungirije mu ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo) yasabye aba bamotari kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gusiga icyasha umwuga wabo.
Yagize ati’’ Kugira uruhare mu kwicungira umutekano bikwiye kuba umuco, mu gaharanira ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu fatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, na magendu’’.
Inshuro nyinshi bamwe mu batwara moto mu ntara y’Uburasirazuba bagiye bashinjwa kugira uruhare mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa bakagirana umubano wa hafi n’abijandika mu byaha birebana n’ubucuruzi butemewe burimo ibiyobyabwenge na magendu.
English









