Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yakiriye ba ofisiye bashya ba Polisi y’u Rwanda

Mbere yo gutangira imirimo yabo, ba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda baherutse kurangiza amasomo yabo, kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015 bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

IGP Gasana yabashimiye uko bitwaye mu gihe bamaze mu masomo yabo, ababwira ko ubu ari igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati: “Mugiye gushyira mu bikorwa ibyo mwarahiriye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mugende mufatanye na bagenzi banyu musanze mu kazi, murushaho guteza imbere Polisi n’igihugu muri rusange, muharanira kurushaho kubungabunga umutekano w'abanyarwanda n'ibyabo.”

Yakomeje ababwira ko bagiye gukorera mu gihugu hose, bakaba bakwiye kwitwara neza no kwihangana cyane cyane ko iminsi ya mbere irushya.

IGP Gasana yababwiye ko muri rusange igihugu gifite umutekano usesuye, ariko ko nabo uruhare rwabo ari ngombwa, dore ko hari ibyaha bishya bigenda bivuka bishobora kuwuhungabanya.

Yagize ati: “Uko igihugu gitera imbere, ni nako hari ibyaha bigenda bivuka birimo iby’ikoranabuhanga, ndengamipaka n’iterabwoba, muzahabwa amahugurwa yo kubirwanya kugirango ababikora tubatahure bataragera ku mugambi wabo”.

Yasoje ababwira ko Polisi y’u Rwanda n’abanyarwanda babategerejeho umusaruro  mwiza, barushaho gutanga Serivise nziza no kwerekana impinduka nziza aho bazakorera.

Aba bapolisi bakaba barangije amasomo abashyira mu rwego rwa ba ofisiye bato ku itariki ya 11 Gicurasi 2015, amasomo baherewe mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).