Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana yabwiye Police FC ko intego ari ugukomeza gutwara ibikombe

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abayobozi n’abakinnyi ba Police FC ko bakwiye guharanira gukomeza gutsinda amarushanwa yo mu gihugu, mu karere no ku mugabane wacu.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwerekana igikombe cya 2015  cy’Agaciro Development Fund Police FC yatwaye , ikereka abayobozi ba Polisi y’u Rwanda, bikaba byabereye ku cyicari gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Kuri iki cyumweru Police FC yatwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda Sunrise igitego 1-0 ku mukino wa nyuma . Iyi nsinzi ikaba ije ikurikira iy’igikombe cy’Amahoro yari yatwaye itsinze Rayon Sport nayo 1-0.

IGP Gasana yagize ati:”Iyi ni intangiriro, mugomba kugumana uyu murego kandi mugakomeza kuyobora, natwe ku ruhande rwacu tuzakora ibyo dusabwa, mugomba kandi gutwara n’ibindi bikombe biruta ibyo mumaze gutwara, haba ibyo mu gihugu, ibyo mu karere ndetse n’ibyo ku mugabane wose.”

Yaboneyeho gushima abatoza n’abakinnyi ku byo bamaze gukora kuko bihesha ishema Polisi y’u Rwanda aho yagize ati:”Ibi byose tubasha kubigeraho tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, tugomba rero gukomeza gutsinda.”

Muri  Nyakanga uyu mwaka, Police FC yasinyishije abakinnyi 14 bashya, mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere iteganyijwe gutangira muri Nzeli uyu mwaka.

Umwe muri abo bakinnyi bashya, Ngomirakiza Hegman niwe wahesheje Police FC insinzi ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga igitego ku munota w 25 w’umukino.

Umuyobozi wa Police FC, Colonel Twahirwa Louis mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibyi ikipe ikomeje kugeraho babikesha ubuyobozi kandi yizeye ko buzakomeza kuba hafi y’ikipe.

Umutoza mukuru wa Police FC, Bwana Kassambungo André mu ijambo rye, yagize ati:” gutwara ibikombe bibiri mu gihe kitarenze amezi abiri byadushyize mu bahatanira ibikombe muri iki gihugu, tugomba rero gukomeza uwo murego.”

Yongeyeho ko ibyo ikipe yagezeho byose ari ubwitange ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bikaba byarafashije abakinnyi atoza nabo gukoresha imbaraga mu byo basabwa.

Irushanwa ry’AgDF rizaba ngarukamwaka, uyu mwaka rikaba ryaratanze umusanzu mu kigega ungana na miliyoni 34,2 z’amanyarwanda.