Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana, yabwiye abapolisi bagize ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic and Road Safety Department) gukomeza gukora akazi kinyamwuga kugira ngo bakomeze gusigasira umutekano wo mu muhanda.
Ubu butumwa IGP Gasana yabutanze ku itariki 5 Nyakanga 2015 mu nama yagiranye n’abapolisi bagize iri shami bakorera mu mugi wa Kigali.
Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru iri muri gahunda ye ngari ikomeje yo gusura abapolisi bakorera mu mashami n’imitwe bya Polisi y’u Rwanda haba mu mugi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu.
Iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi w’iri shami, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo abayiyoboye mu ntara (Regional Police Commanders-RPCs).
IGP Gasana yabanje gushimira abapolisi bagize iri shami ku bwitange n’umurava bibaranga mu kazi ndetse n’uko bafatanya na bagenzi babo bakorera mu yandi mashami mu kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Yagize ati:"Mukwiye gukora cyane ariko kandi mugakora kinyamwuga mutanga serivisi nziza aho muba muri mu kazi hose ".
Yababwiye kuba intangarugero, inyangamugayo , no kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bazirikana kandi bajyanisha ibyo bakora n’indangagaciro, intego, n’ingamba bya Polisi.
IGP Gasana yabwiye kandi abapolisi bagize iri shami ati:"Mukwiye kumenya inshingano zanyu, mukwiye kumenya ibyo mukwiye gukora n’uko mwabikora neza, mugomba kumenya kandi ibyo mubujijwe gukora".
Yabagiriye inama yo kwiga no kwihugura buri gihe, aha akaba yaragize ati:" Imikorere myiza igomba kujyana naho iterambere rigeze. Ni ngombwa rero kwihugura buri gihe kugira ngo udasigara inyuma, ibyo bituma ukora umurimo unoze , bityo ugaha serivisi nziza abaza kuyigusaba".
Yongeyeho agira ati:"Mukomeze murangwe n’imokorere ya kinyamwuga,ibyo bizatuma mukomeza guhesha ishema Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange".
IGP Gasana yasobanuriye abapolisi bagize iri shami ko "Umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye" bityo ababwira gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga ku kazi kugira ngo bakomeze kuwubumbatira no kuwusigasira.
Yabibukije ko imikorere yabo idashimwa gusa n’inzego zibakuriye mu Rwanda ahubwo ko inashimwa n’ibindi bihugu, aha akaba yaratanze urugero rw’aho muri Gicurasi uyu mwaka itsinda ry’abapolisi bo mu gihugu cya Uganda ryaje mu Rwanda kwigira ku mikorere y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda cyane cyane uburyo rifatanya n’izindi nzego mu gutunganya imikorere y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto,abo bakunze kwita "Abamotari ".
Yabwiye abayobozi ba Polisi y’u Rwanda mu ntara bari bitabiriye iyi nama kuzageza ubu butumwa n’impanuro ku bapolisi babarizwa muri iri shami bakorera mu ntara bayobora.
Kinyarwanda
English











