Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana: Gukorera hamwe n’inkingi mu kuzuza inshingano mu buryo buhamye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana yakiriye itsinda ry’abahabwa amahugurwa baturutse mu gipolisi cya Kenya, urugendoshuri rwabo rukaba rwari rugamije kwigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ibyaha bijyanye n’iterambere.

Mu nama yari iteraniyemo abashyitsi 8 yabaye uyu munsi tariki ya 20 Gicurasi 15 ku Kicaro Gikuru cya Polisi, IGP Gasana yibukije ko iterambere rigomba kugendana n’amahugurwa ahoraho, imikoranire no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha by’inzaduka.

Yakomeje agira ati: “ibihe bihora bihinduka bisaba kugira amakuru yizewe afasha guha inzira n’uburyo polisi yakwisuganya kugirango irwanye ibyaha bigezweho birimo ibikoreshwa ikoranabuhanga, ibyaha ndengamipaka, magendu, icuruzwa ry’abantu n’ibindi”.

Yagize ati: “Nanone tugomba kugendana n’iterambere ry’ubukungu. U Rwanda muri iki gihe ruri mu bihe by’iterambere ry’ubukungu ryihuse, iri terambere rikaba rijyana n’ingorane. Tugomba kugenda imbere y’iterambere ry’ubukungu, tudasigwa n’ikoranabuhanga duha amahugurwa abapolisi kandi twifashisha uburyo ibihugu duturanye byakoresheje mu kurwanya ibyaha.”

Yongeyeho kandi ko amahugurwa ari muri gahunda z’imbere kandi ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira indangagaciro mu mwuga na Kenya n’ibindi bihugu bituranye n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere amahugurwa.

Yunzemo ati: “Dufite umubano mwiza na Polisi ya Kenya mu rwego rwo guhugurana kandi tuzakomeza imikoranire. Ibigo byacu bitanga amahugurwa bifite ubushobozi bwo gutanga ku bapolisi amahugurwa agezweho kandi tuzakomeza iyo mikoranire twongera ubushobozi bw’ibigo bitanga amahugurwa”.

Dr Kennedy Onyango Asembo, umujyanama w’ishuri rya Polisi muri Kenya akaba ari nawe wari ukuriye itsinda ry’abari mu rugendoshuri yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ndende mu rwego rw’imikorere, ruva mu mikorere ya kimeza rujya mu mikorere igezweho, ibi bikaba bituma Polisi y’u Rwanda iba intangarugero mu buryo akazi kakorwa mu buryo bugezweho.

Yakomeje agira ati: “muri Kenya turagerageza gutegura umupolisi w’ikinyejana cya 21 nk’uko u Rwanda rwabikoze. Turagerageza kwegeranya ibitekerezo mu bihugu duturanye byamaze kwiyubaka mu bijyanye n’umutekano nk’u Rwanda kugirango tubikoreshe mu kwitegurira imfashanyigisho iduturutsemo”.

“Ni iby’agaciro kenshi guhuza ibitekerezo bishya n’ikoranabuhanga mu kubahiriza amategeko no gusigasira umudendezo. Dufite ikizere ko umubano wacu utagira amakemwa na Polisi y’u Rwanda uzadufasha gusangira ibikorwa by’ikitegererezo mu kugera ku ntego twihaye.”

Yashoje avuga ko nyuma yo gusoza iminsi itatu y’urugendoshuri, abagize itsinda ryavuye Kenya bazakuramo isomo rizafasha guteza imbere imikorere kandi rikazagendana n’iterambere ry’ubukungu, imibanire ndetse na Politiki.