Mu nama umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yagiranye n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abahagarariye ubugenzacyaha mu turere twose tw’igihugu kuri uyu wa gatatu tarki ya 7 Gicurasi ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yakanguriye abapolisi gushyira imbaraga nyinshi mu gushyira mu bikorwa ingamba za Polsi zo gkumira no ku rwanya ibyaha.
IGP Gasana yabasabye kandi kongera imbaraga mu gukorana n’abaturage kuko aribyo bizatuma barushaho gukumira ibyaha, kandi bakarushaho kumenya kubika neza amakuru baba bafite.
Aha akaba yagize ati: “Dukwiriye kumenya ko kwirinda biruta kwivuza, turasabwa kwirinda ingaruka zaterwa n’ikorwa ry’ibyaha ahubwo tukabyirinda”.
Yasabye kandi abari bitabiriye iyi nama kugira imikoranire myiza kuko bose batahiriza umugozi umwe kandi bafite intego imwe ariyo yo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.
IGP Gasana yababwiye ko ubuyobozi bubi, ingengabikerezo mbi, ndetse na ruswa ari ibintu byatuma igihugu kigira umutekano mucye.
Yasoje abasaba gukora bakagaragaza umusaruro, kandi ko igihugu cyacu kiri gutera imbere, na Polisi y’u Rwanda igomba guterana imbere n’igihugu, bakarushaho kurwanya ibyaha bitandukanye bikoreshwa ikoranabuhanga,icuruzwa ry’abantu, ,ndetse n’ibyaha ndengamipaka.
Kinyarwanda
English











