Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Gasana aragira inama abayoboye koperative z’abamotari gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiranye inama n’abayobora n’abashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari maze abagira inama yo kunoza umurimo wabo kandi abibutsa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru , aho bibukijwe ko akazi bakora kari mu nyungu za rubanda  n’iterambere ry’igihugu ariko  katagomba guhungabanya ituze ryabo.

IGP Gasana yabasabye kugaragaza abanyabyaha babihishemo n’abandi muri rusange bagira uruhare mu byaha bitandukanye aho yagize ati:” Mufite umutekano mu kazi kanyu kandi akazi kanyu kagomba kugira umusanzu ku mutekano n’ituze by’abaturage.”

Ibi bifitanye isano n’ibyaha bijya bikorwa aho abamotari bagiye bafatirwa mu byaha birimo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no gutwara no gucikisha abajura n’ibyo bibye.

Bamwe mu bamotari bakunze gufatwa nta mpushya zo gutwara moto bafite cyangwa bafite iz’impimbano cyangwa impushya zo gutwara abagenzi z’impimbano, mu gihe abandi bazwi nk’inyeshyamba, bakora aka kazi nta makoperative babarizwamo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri moto muri Gikondo, mu karere ka Kicukiro, Pascal Baranoga yavuze ko inama bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ari ingirakamaro kubera ko basobanukiwe uburyo barushaho kunoza imikorere y’Amakoperative yabo ndetse n’imikoranire myiza y’abanyamuryango bayo.

Yagize ati,"Ukuri ni uko ibiyobyabwenge bijya bifatirwa mu Mujyi wa Kigali bitundwa ahanini na bamwe muri twe; ibi bikaba bibabaje cyane. N’ubwo ariko bamwe muri twe babikora; umubare munini ugira uruhare mu kurwanya itundwa ryabyo binyuze mu gutungira agatoki Polisi ababyishoramo.  Kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugera muri Gashyantare uyu mwaka Polisi yafatiye muri Gikondo ibiro bigera ku 1000 by’urumogi biturutse ku mikoranire myiza yacu na yo, kandi urwinshi muri rwo rwari rupakiwe na bagenzi bacu."

Baranoga yakomeje agira ati,"Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe muri twe batunda ibiyobyabwenge, Ishyirahamwe ryacu (COTAMOGI) ryafashe icyemezo cyo guhagarika no kwirukana Umunyamuryango ufatiwe muri ibyo byaha ku buryo mu mezi atanu ashize tumaze kwirukana bane. Ikibazo gihari ni uko iyo tumwirukanye ajya mu rindi Shyirahamwe aho ashobora kubikomereza .Tuzakomeza kurwanya ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge mu banyamuryango bacu ku buryo tuzanasaba inzego zibishinzwe ko ukoze ibi byaha yakwamburwa uruhushya rwo gukora uyu murimo. "