Uyu munsi tariki ya 10 Mata 2015 mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyagatare II habaye ibiganiro mu Rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994. Ibyo biganiro bikaba byari byahuje imidugudu itatu ariyo Nyagatare ya I, Nyagatare ya II na Nyagatare ya III.
Ibiganiro byitabiriwe n'abantu benshi bo muri iyo midugudu, ku rwego rw'Igihugu hari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, Umushinjacyaha ku Rwego rw'igihugu (PN) Siboyintore Jean Bosco, Akarere ka Nyagatare kari gahagarariwe na Vice-Mayor w'ubukungu Muganwa Stanley.
Mu biganiro byatanzwe byagarutse cyane ku mutekano w'igihugu muri rusange ariko hibandwa cyane cyane ku mutekano muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21. Ibiganiro kandi byagarutse ku byaha bikunze kuboneka muri iki gihe cyo kwibuka hagaragazwa amategeko abihana.
Mu kiganiro IGP E.K. Gasana yagejeje kubari bitabiriye gahunda yo kwibuka, yagarutse cyane ku nshingano za polisi, zirimo kugenzura ko amategeko yubahirizwa, kubungabunga umutekano imbere mu gihugu, kurinda umutekano w'abantu n'ibintu byabo ndetse no gushakisha abanyabyaha aho bari hose kugirango bashyikirizwe inzego z'ubutabera.
Yagaragaje ko mu gihugu imbere, polisi ihagaze neza kandi ko yiteguye guhangana n'umuntu wese wagerageza guhungabanya umutekano, haba mu gihugu imbere cyangwa uwaturuka hanze. Aha yagaragaje ko uwo mutekano utagerwaho ku rwego rwuzuye hatabayeho ubufatanye n'abaturarwanda bose.
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko, yagaragaje ko abantu bose bakora ibyaha ko bazashyikirizwa inzego z'ubutabera, aha yagarutse ku cyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside agaragaza ko kitazihanganirwa na rimwe ko uzagifatirwamo azahanwa. Yagarutse kandi ku bindi bintu bitwara ubuzima bw'abantu, asaba abitabiriye ibiganiro kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Uwari ahagarariye Umushinjacyaha Mukuru, Siboyintore Jean Bosco, yagarutse ku cyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside, agaruka kandi ku byaha byo gupfobya jenoside, agaragaza ibihano biteganywa n'amategeko. Yagarutse ku kibazo cy'abantu bihishe mu mahanga bakoze icyaha cya jenoside agaragaza ko hazashyirwamo ingufu kugirango bazanwe mu Rwanda kugirango bashyikirizwe inzego z'ubutabera cyangwa babe bakurikiranwa n'ibihugu bibacumbikiye kuri icyo cyaha.
Yagarutse ku ruhare Polisi y'u Rwanda igira ifatanije na Polisi ihuza ibihugu, Interpol, mu gikorwa cyo guhererekanya abaregwa icyaha cya jenoside bari hanze. Aha yagaragaje ko urwego rwa Interpol rwagize uruhare mu kugarura abakoze jenoside mu Rwanda ubu bakaba bari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda.
Kinyarwanda
English











