Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Emmanuel K. Gasana yasabye ubugenza cyaha kugira impinduka nziza mu mwaka mushya w’2015

Mu muhango wo gufungura k’umugaragaro, umwiherero w’umunsi umwe w’abapolisi umutwe w’ubugenza cyaha wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, IGP, Emmanuel K. Gasana, yasabye abapolisi gukorana neza kandi cyane muri uyu mwaka w’2015, bagaragaza impinduka nziza n’ubunyamwuga mu kazi kabo k’ubugenza cyaha, biyongera ubumenyi mugutanga serivisi nziza kandi ku gihe, cyane cyane mu byaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikorwa mu ikorana buhanga hamwe n’ibyaha by’terabwoba n’ibindi.

Abo bapolisi bakaba baturutse mu intara zose n’umujyi wa Kigali, abapolisi bakuriye ubugenzacyaha ku rwego rw’Intara, uturere, no kuri za Sitasiyo za Polisi n’abayobozi bakuriye amashami y’ubugenza cyaha muri Polisi y’Igihugu, uwo mwiherero ukaba ari umunsi umwe tariki 03 Mutarama 2015.

IGP K. Gasana yibukije abitabiriye umwiherero ko mu rwego rwo gukora neza, bakwiye gukora bibaza ibi bikurikira; Ngomba kumenya inshingano,  ibyo ngomba kuba nujuje, n’ibyo nsabwa ngomba gukora, mu mikorere yaburi munsi.

Buri mu polisi aho ari hose agomba kuba arwanya ruswa, anabikangurira abandi igihe cyose, mu rwego rwo kuyirwanya bigahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’isura nziza muri rusange, ningombwa guhora ushaka kugira ubumenyi buhagije, ukurikirana ibibera mu gihugu, kumenya uko ibyaha bikorwa mu gihugu n’ingaruka bigira ku gihugu, bikaguha kumenya nk’umupolisi uruhare rwawe mu musaruro utegerejweho mu bugenza cyaha ushinzwe.

Umukuru wa Polisi yakomeje avuga ko ku isi hose ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihanitse birasaba ko na polisi igira ubumenyi buruseho no kugira ibyangombwa by’ingenzi buri gihe, wihugura ushaka ubumenyi bwinshi kandi mu gihe gito, mu rwego rwo gushobora kugendana n’uko isi yihuta mu iterambere ryayo natwe dushobore kugendana nayo dutahura ibyaha muburyo buhanitse bwakinyamwuga, tukamenya no gukoresha ibikoresho bikomeye kandi bigezweho.

IGP Emmanuel K. Gasana yashimiye abo bapolisi muri rusange akazi bakoze mu minsi isoza umwaka dutangira umwaka umushya, abasaba kurushaho kubungabunga umutekano bakora neza igihe cyose.

Nubwo tumaze kugera kuri byinshi twishimira, ntibivuze ko twageze kure kuburyo twakwirara, ati; Inzira iracyari ndende biradusaba gukomeza biruseho gukora cyane kandi neza, nizonshingano zacu dufite buri munsi.

CSP Morris Murigo, umuyobozi w’ishami rishinzwe raboratwari mu bugenza cyaha bwa Polisi wari witabiriye uyu mwiherero yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe icyerekezo cy’ubugenza cyaha muri uyu mwaka mushya dutangiye.

CSP Morris Muligo, yakomeje avuga ko bagomba gukora bazirikana inama bahawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi zo kureba uko habaho impinduka mu kazi kacu ka buri munsi mu nyungu rusange z’igihugu. Muri uwo mwiherero hanatumiwemo ubuyobozi bunshinzwe imiyoborere RDB n’ubuyobozi bw’ubutegetsi bwite bwa Leta, bakaza gutanga ibiganiro bijyanye n’imiyoborere myiza no gutanga serivisi nziza.