kuri uyu wa 17 Gicurasi umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye isabukuru ya 44 ya Polisi ya Mozambique k’ubutumire bwa mugenzi we w’igihugu cya Mozambique.
Iyi sabukuru yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 y’ishuri rikuru rya Polisi ya Mozambique
Uyu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 44 ya Polisi ya Repubulika ya Mozambique wabereye ahitwa mu kibuga cy'intwari (Heroes' Square), aho yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu bitandukanye barimo n’uw’u Rwanda.
Uyu muhango wayobowe na minisitiri w'umutekano, Nyakubahwa Jaime Basilio Monterio wari uhagarariye umukuru w'igihugu cya Mozambique.
Ibihugu byitabiriye uyu muhango birimo u Rwanda, Namibia, Angola, Seychelles, Eswatini, Zambia na Zimbabwe, byohereje abayobozi ba Polisi zabyo kwifatanya na Polisi ya Mozambique kwizihiza ibyo birori.
Kwizihiza isabukuru ya 44 byaranzwe no kwibuka intwari zatabarutse ku rugamba rwo kubohoza icyo gihugu

Kinyarwanda
English










