Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP arasaba ba DCLO gukomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda

Asoza amahugurwa ku gukumira no kurwanya ibyaha y’abapolisi 47 bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere bazwi nka DCLO, ndetse na bamwe mu bapolisi bakorera mu ishami rishinzwe ubuvugizi bwa Polisi n’imikoranire y’abaturage (Public Relations and Community Policing) yari amaze iminsi  abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda(Ethics Centre), umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasabye aba bapolisi gukorera ku ntego.

Yakomeje abasaba kwihatira gushyira mu bikorwa intego za Polisi y’u Rwanda, kurangwa n’indangagaciro, kugira ikinyabupfura aho ariho hose no kumenya kugeza ibyo bakoze aho bigenewe.

IGP Gasana yababwiye ko intego yabo nibayigeraho bizatuma igihugu kigira amahoro, bagaharanira kugira indangagaciro, bahesha ishema Polisi y’u Rwanda kuko aribo shusho ya Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje abasaba gukorana na komite zo kwicungira umutekano kuko nibo baba bafite amakuru y’icyatuma habaho umutekano urambye cyangwa icyawuhungabanya.

Yasoje abasaba gukomeza gukora akazi kabo neza, bityo ibyaha bigabanuke ndetse binacike burundu.

Mu minsi 5 bari bamaze muri aya mahugurwa, bakaba barahawe amasomo atandukanye arimo guhanahana amakuru na komite zo kwicungira umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha, imikoranire ya Polisi n’itangazamakuru,kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).