None tariki ya 30 Nzeri, nibwo igikorwa cyo kurwego rw’igihugu cy’ubukangurambaga cyo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, cyasojwe ku mugaragaro, aha abanyarwanda bakaba bahawe ubutumwa bwo kugira uruhare rwo ku ryamagana.
Iki gikorwa cyasorejwe mu karere ka Kicukiro, cyari kimaze iminsi irenga 30, kikaba cyaratangijwe mu karere ka Musanze tariki ya 25 Kanama, nyuma yaho gikomereza mu turere twa Huye, Bugesera na Ngororero.
Mu ijambo rye ubwo yasozaga iki gikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Shihk Musa Fazil Harelimana yavuze ko nubwo ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana ryagabanutse mu Rwanda ku buryo bugaragara, ko hagomba gukomeza gusyirwaho ingamba zihamwe kugira ngo naho rikigaragara ricike burundu.
Yashimiye ingamba leta yashyizeho zo ku rirwanya ndetse n’izo guharanira uburinganire bw’ibitsina byombi.
Yavuze ko kurwanya iki cyaha bitareba gusa urwego rumwe ko ahubwo bisaba ubufatanye bw’inzego zose ndetse na buri muntu wese akumva ko bimureba.
Yavuze ko nubwo iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya ihohotera kirangiye, ariko urugamba rwo kurwanya icyo cyaha rukomeza, akaba kandi yasabye buri mutura Rwanda kugira uruhare mu kurirwanya.
Uwari ahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye MU Rwanda (One UN RWANDA), madame Clara Anyangwe, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa ndetse na gahunda zayo zihamye zo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yavuze ko kurwanya ihohotera ari ngombwa kuko ari icyaha kibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
Madamu Clara Anyangwe yakomeje agira ati, “Iri hohotera rituma abarikorewe babura uburenganzira bwabo bw’ibanze, rikaba rinagira n’ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza ubuzima cyangwa abarikorewe bagasigirwa ubumuga ndetse n’indwara zidakira nk’icyorezo cya SIDA.
Yakanguriye abagore ndetse n’abakobwa guhagurukira kumenya uburenganzira bwabo, anasaba abagabo ko nabo bakwiye kumva ko iki kibazo nabo kibareba bityo buri gihe bakagira uruhare rwabo mu kurwanya iki cyaha.
Uyu muyobozi kandi yahamagariye ibindi bihugu by’ Afurika kwigira ku ngamba u Rwanda rwashyizeho zo ku rwanya no gukumira iryo hohetera. Yagize ati, “u Rwanda n’igihugu kimaze gukataza mu rugamba rwo ku rwanya ihohotera, iki gihugu (u Rwanda), kuri jye mbona ari ikitegererezo, ningombwa ko n’ibindi bihugu by’Afurika bifata urugero ku Rwanda.”
Yashimye kandi ubufatanye bw’inzego zitandukanye nka Polisi y’igihugu, Minisiteri y’iterambere n’uburinganire bw’umuryango, iy’ ubuzima, iy’ ubutabera, Ambasade y’u Buharandi mu Rwanda, mu kurwanya iki cyaha.
Umuhango wo gusoza iki gikorwa wari witabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa Polisi CGP, Emmanuel K. Gasana, Madamu Oda Gasinzigwa,Minisiteri w’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umugi wa Kigali ndetse n’abayobozi b’Uturere tugize umugi wa Kigali.
Kinyarwanda
English











