Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana cyakomereje mu intara y’amajyepfo

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Nzeri 20014  nibwo mu intara y’amajyepfo hatangijwe  ku mugaragaro gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsinda ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana uwo muhango ukaba wabereye mu karere ka Huye.

Insanganya matsiko ikaba yagiraga iti” Dusenyere umugozi umwe turwanya ihohoterwa muri rusange  rikorerwa abana” Iyi gahunda ikaba yarateguwe na polisi y’u Rwanda  k’ubufatanye na minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abari n’abategarugori.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abanyeshuri bagera ku 1500 bo mu bigo bitandukanye byo mu mashuri y’isumbuye, abatwara amagare na za moto bakorera mu karere ka Huye ,ba  Meya  bo muturere tugize intara y’amajyepfo ,uhagarariye Polisi y’u Rwanda commissioner Emmanuel Butera ndetse n’uhagarariye  inama nkuru y’abagore mu intara y’amajyepfo, n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara y’amjyepfo waruhagarariye guverineri Jeanne izabiriza.

Mu ijamborye  Commissiner (CP) Emmanuel Butera umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko hagomba ubufatanye bwa buri wese kugirango harwanywe ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa cyane cyane barinda urubyiruko ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ihohoterwa.

Yanenze abantu bajyana abana mu tubari,ndetse n’ababashora mu busambanyi babacuru,avuga ko bikwiye kurwanywa.

Yongeyeho ko leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina maze avuga ku ruhare rwa isange one stop center mu kurwanya ihohoterwa.

Ubu mu Rwanda hakaba hari ibigo bya isange 9 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017  isange one stop center izaba ihakorera hose mu Rwanda.

Uwumuremyi Marie Claire wari uhagarariye inama nkuru y’abagore mu ntara y’amajyepfo yashimiye Polisi y’u Rwanda maze avugako iki gikorwa kigomba gutangirira mu ngo bigisha abana n’ababyeyi ba kakigira icyabo kugirango habeho kurwanya ihohoterwa cyane batanga amakuru ku gihe ,mugihe babonye uhohoterwa.

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi batangira amakuru kugihe,kandi bakirinda guceceka kuko iyo bacecetse  bigira ingaruka kuko bituma ibimenyetso bibura,maze asaba abaturage kuba intangaro aho batuye.

Iki gikorwa kikaba kiza bera mu gihugu hose kikaba kiza sorezwa mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro.