Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Igikombe cy?Intwari: Polisi HC igeze ku mukino wa nyuma idatsinzwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare kuri sitade y?Amahoro i Remera habereye imikino ya nyuma yo guhatanira igikombe kitiriwe Intwari z?u Rwanda. Hakinwe imikino ya kimwe cya Kane (1/4) na kimwe cya Kabiri cy?irangiza (1/2), Police Handball Club igeze ku mukino wa nyuma idatsinzwe na rimwe.

Mu gitondo Police HC yatangiye ikina umukino wa kimwe cya kane aho yakinnye n?ikipe ya Kaminuza y?u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye HC). Ni umukino woroheye cyane ikipe ya Police HC kuko iminota 60 y?umukino yarangiye Police HC  itsinze ibitego 35 ku bitego 14 bya UR-Huye.

Ku gicamunsi ahagana saa cyenda Police HC yakinnye umukino wa kimwe cya kabiri aho yakinnye n?ikipe y?ishuri ryisumbuye rya Kigoma (ES Kigoma) iyitsinda ibitego 26 kuri 15 bya ES Kigoma.

Andi makipe, muri kimwe cya kane, APR HC yatsinze ADEGI-Gituza ibitego 31 kuri 23, Gicumbi HBT yatsinze UR-Nyarugenge ibitego 32 kuri 14, ES-Kigoma itsinda Nyakabanda HC ibitego 27 kuri 20.

Mu mikino ya kimwe cya Kabiri, Police HC yatsinze ES-Kigima ibitego 26 kuri 15, APR HC itsindwa na Gicumbi HBT ibitego 39 kuri 26. Umukino wa nyuma hashakwa ikipe izatwara igikombe uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare, uzahuza Police HC na Gicumbi HBT nawo uzabere kuri sitade Amahoro i Remera.

Nyuma y?umukino umutoza wa Police HC, Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana  yavuze ko yiteguye gukina n?ikipe ya Gicumbi HBT n?ubwo itsinze APR HC kandi yari ari imwe mu makipe akomeye mu mukino wa Handball mu Rwanda.

Yagize ati? Nibyo ikipe ya Gicumbi ku izina ni nshya nibwo ikivuka, ariko abakinnyi bayikinamo abenshi dusanzwe tubazi hano mu Rwanda. Bavuye mu makipe twari dusanzwe duhura harimo na APR HC ndetse irimo n?umukinnyi uherutse kuva muri Police HC. Amayeri umutoza akoresha twayabonye kandi n?imikinire y?abakinnyi bayo turayimenyereye.?

CIP Ntabanganyimana yakomeje yizeza abakunzi n?abafana ba Police HC ko byanze bikunze iki gikombe cyitiriwe intwari z?u Rwanda Police HC izacyegukana nk?uko byari byagenze umwaka ushize wa 2021. Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda, abakinnyi abereye umutoza n?abafana uburyo bakomeza kuba hafi y?ikipe igakomeza kwitwara neza, yabasabye kuzaza kureba umukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare, ukazabera nanone kuri sitade Amahoro.

Twabibutsa ko imikino y?amajonjora yari yabaye tariki ya 5 Ugushyingo, mu itsinda Police HC yarimo yabaye iya mbere.

Inkuru bijyanye:
Police HC ibaye iya mbere mu itsinda mu majonjora y'igikombe kitiriwe intwari z'u Rwanda