Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyo muri uyu mwaka, cyatangirijwe kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2015,mu karere Musanze, kikaba gihuriranye no kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 15, imaze ifatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturarwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Céléstin Twahirwa, yavuze ko iki cyumweru kizasozwa ku itariki 16 Kamena, kikaba kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu bice bitandukanye by’igihugu bizaba bigamije ahanini kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no gusaba abaturage kugira uruhare muri ubwo bukangurambaga.
CSP Twahirwa yagize ati,"Icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ni igihe cyiza cyo kongera gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha, no kubashimira ubufatanye bwabo muri gahunda zigamije gusigasira umutekano, ni n’umwanya kandi wo gutera inkunga abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano."
Polisi y’u Rwanda yashyizweho mu mwaka w’2000, ikaba yarahurije hamwe ibyari: Jandarumeri y’Igihugu,Polisi Kominari, n’Urwego rw’Ubushinjacyaha, izi nzego zikaba zari zifite inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko zikaba zitaragiraga uburyo bwiza kandi bunoze bw’imikoranire no kuzuzanya hagati yazo kugirango zifatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no kubahisha amategeko.
CSP Twahirwa yagize kandi ati,"Ubuyobozi bwiza bwa Polisi y’u Rwanda mu myaka 15 imaze ishinzwe, bwatumye igira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho y’abaturage, iyi nstinzi ikaba iyikesha kandi ubufatanye n’abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo."
Ibikorwa bizaranga iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri uyu mwaka, harimo kubakira amazu 17 imiryango itishoboye yo mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza , aho buri nzu izaba ifite agaciro ka miriyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse no koroza inka imiryango itishoboye iboneka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu gihe cy’imyaka 15 imaze ishinzwe, Polisi y’u Rwanda kandi yagize uruhare mu bikorwa byateje imbere imibereho y’abaturage, ibyo bikorwa bikaba byari mu murongo mugari wa Leta y’u Rwanda wo kurwanya ubukene no gusigasira umutekano wabo n’ibyabo."
Mu bufasha Polisi y’u Rwanda yatanze harimo moto 20 yahaye amashyirahamwe y’Abamotari n’imodoka 10 yahaye abandi bafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Mu gihe imaze ishinzwe, Polisi y’u Rwanda imaze kandi gutera ibiti kuri hegitari 400 mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Polisi y’u Rwanda yatanze kandi umusanzu wa miriyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda mu Kigega "Agaciro Development Fund".
Na none yatanze miriyoni zisaga 75 muri gahunda ya "Gir’Inka", kandi irihirira ubwisungane bwo kwivuza ndetse iha inzitiramubu imiryango itishoboye irenga 6000.
Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byerekana ko ari inyamwuga kandi ko ari urwego rw’umutekano rwubashywe haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga.
Uru rwego rw’Umutekano rwagiye rwiyubaka mu ngeri zitandukanye harimo kongera umubare w’abapolisi barugize , rukaba rwarongereye abapolisi barwo ku kigero cya 200/100.
Ku bijyanye no kongera ibikorwaremezo byayo, Polisi y’u Rwanda yubatse amashuri atatu yigirwamo n’abapolisi bayo ndetse n’abo muri aka karere bo ku nzego zitandukanye.
Polisi y’u Rwanda yubatse kandi ibitaro ivuriramo abapolisi bayo ndetse n’abaturage, ibigo nderabuzima 12, kandi ifite ibigo bitatu isuzumiramo ubuziranenge bw’imodoka.
Kuva mu mwaka w’2005, Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi, ikaba yarayoboye kandi imiryango itandukanye ihuza Polisi zo muri aka karere, harimo Umuryango w’Ubufatanye w’Abayobozi ba Polisi zo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation -EAPCCO).
Polisi y’u Rwanda yahagarariye kandi Umugabane wa Afurika muri Komite Nyobozi y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, kandi igirana umubano hagati y’izindi Polisi zo ku isi, ubwo bufatanye bukaba bwaratumye abanyabyaha benshi barimo n’abari bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafatwa.
Polisi y’u Rwanda igendera ku ndangagaciro zayo zirimo ubutabera, kubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gukorera mu mucyo, kumenyesha abagenerwabikorwa bayo ibyo ikora, n’ubufatanye kugirango irusheho gusohoza inshingano zayo neza.
Mu nkunga Polisi y’u Rwanda yatanze kandi, harimo moto yahaye Amashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita Abamotari ndetse n’inka yoroje imiryango itishoboye mu rwego rwo gufasha ibi byiciro kuva mu bukene.
Mu rwego rwo kwitegura neza icyi cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, ku itariki ya 8 Kamena, ni ukuvuga umunsi ubanziriza itangira ry’iki cyumweru ,Polisi yahaye moto ebyiri Impuzamashyirahamwe y’Abamotari abiri, aho imwe yahawe iryo mu karere ka Rusizi ryitwa “Ishyirahamwe ry’Amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto”(Union des Cooperatives des Motars de Rusizi), na ho indi ikaba yarahawe iryo mu karere ka Karongi ryitwa “Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri moto Kanguka-Karongi(Union des Coopératives des Taxis Motos Kanguka-Karongi).
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Emmanuel K. Gasana , yari yarasezeranyije izi mpuzamashyirahamwe ziriya mpano muri Mutarama uyu mwaka ubwo yagiranaga inama n’abanyamurwango bayo, akaba icyo gihe yarakanguriye abanyamuryango bayo kwibumbira mu Ishyirahamwe kugirango bagire imikorere myiza kandi inoze.
Moto yatanzwe mu karere ka Rusizi yashyikirijwe iriya mpuzamashyirahamwe yo muri ka aka karere na Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Abapolisi, akaba yarabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko inshingano za Polisi y’u Rwanda zitarangirira gusa ku gucunga no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ko ahubwo ikora ndetse ikagira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturarwanda mu rwego rwo kurwanya ubukene.
CP Gatete yagize ati," Muri iki gihe, kubungabunga no gucunga umutekano ntibikiri inshingano za Polisi y’u Rwanda yonyine cyangwa ngo ibe nyamwigendaho mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko no gufata abakekwaho gukora ibyaha. Ubufatanye ni ingenzi kugirango harwanywe kandi hakumirwe ibyaha, kandi ubufatanye bukwiye no kugaragarira mu gufasha imiryango y’abatishoboye kwifasha kugirango ive mu bukene."
Mu ijambo rye,Umuyobozi w’akarere ka Karongi,Ndayisaba François , yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’iyo nkunga , maze akangurira abayihawe kuzayikoresha mu kwiteza imbere kandi abasaba kuzayikoresha mu kurwanya no gukumira ibyaha bifitanye isano n’umwuga wabo.
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’Ivuriro yubatse mu murenge wa Rugabano, akaba yaravuze ko ryunganira aka karere mu kwegereza ubuvuzi abaturage bo muri ako gace.
Moto yahawe Impuzamashyirahamwe yo muri Rusizi yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP),Damas Gatare.
Yagize ati,"Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bagira uruhare mu byaha bitandukanye cyangwa bagatwara abanyabyaha batandukanye barimo ababa batwaye ibintu bitandukanye bitemewe nk’ibiyobyabwenge."
Yagize kandi ati,"Hari ibyaha mushobora kuwanya no gukumira ubwanyu, bityo ababikora cyangwa ababigiramo uruhare ntibakomeze kwangiza izina ry’umwuga wanyu."
Yakanguriye abaturage gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira ibyaha kugirango bagire uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano w’aho batuye, kandi abasaba kwirinda ibyaha no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma haburizwamo ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko nko kwihanira biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge kandi yanatuma hafatwa abagikoze.
Yasabye abaturage bo muri aka karere kuba ijisho rya bagenzi babo kandi asaba abamotari kujya bagira amakenga y’uwo batwaye n’ibyo batwaye kugirango badatwara abanyabyaha no kujya bahita bamenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe babonye umunyabyaha.
Umuyobozi w’iriya Mpuzamashirahamwe yo mu karere ka Rusizi Sibomana Haruna, yashimiye Polisi kubera iriya nkunga ya moto, agira ati,"Izadufasha gukurikirana imyitwarire y’abanyamurwango b’impuzamashrihamwe yacu maze turusheho kubagira inama mu kurushaho kubahiriza amategeko n’amabwiza agenga umwuga wacu, bityo dukomeze gutahiriza umugozi umwe na Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu kubumbatira no gusigasira umutekano muri rusange".
Kinyarwanda
English











