Ku itariki 15 Gicurasi uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yatangije mu gihugu hose ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo muri uyu mwaka wa 2018 kuzasoza ku wa 16 Gicurasi hizihizwa Isabukuru y’imyaka 18 imaze ishyizweho.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: "Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha."
Muri iyi gahunda ngarukamwaka hazibandwa ku bikorwa by’iterambere birimo guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango itishoboye ituye mu bice bitaragezwamo amashanyarazi asanzwe; hakaba kandi hazubakwa nibura ibiro bimwe by’umudugudu wahize iyindi mu gukumira ibyaha muri buri karere. Na none kandi Polisi izakora ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge, gukumira impanuka mu muhanda, ihohotera rishingiye ku gitsina , amakimbirane mu ngo n’icuruzwa ry’abantu; na ruswa.
Mu cyumweru kibanza cy’uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hazakorwa ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge aho Polisi n’Abafatanyabikorwa bayo bazigisha Abaturarwanda ingaruka zo kubyinjiza mu gihugu, kubitunda, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha.
Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo. Iri Teka rivuga ko Kole na Lisansi bifatwa nk’ibiyobyabwenge iyo bihumetswe.
Ibiyobyabwenge bifatirwa mu Rwanda higanjemo urumogi n’inzoga zitemewe mu gihugu nka Zebra Waragi na Suzie; ababyinjiza mu gihugu bakaba babikura muri bimwe mu biguhu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukumira no kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego zirimo iza nka Leta nka Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Urubyiruko, iy’Ubuzima, Ubushinjacyaha Bukuru; hamwe n’abandi Bafatanyabikorwa bayo barimo Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing), Abambasaderi mu gukumira ibyaha barimo Abahanzi, Abanyabugeni, Abanyeshuri n’abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange n’Abamotari; abenshi muri aba bafatanyabikorwa ba Polisi bakaba barashyizeho amahuriro yo gukumira ibyaha .
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko ubwo bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe bituma hafatwa ababyinjiza mu gihugu, ababikwirakwiza, ababicuruza n’ababikoresha.
Mu mwaka ushize (2018) abantu barenga 4 000 bafatanywe ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye; 71 ku ijana (71 %) by’ababifatanywe bakaba bafite hagati y’imyaka 18 na 35.
Ibiyobyabwenge bifashwe biratwikwa; ibindi bikamenwa. Polisi n’izindi nzego babwira abaturage bitabiriye ibyo bikorwa ingaruka zo kubyishoramo; bakabakangurira kubyirinda.
Ku itariki 27 Ukuboza umwaka ushize ubwo Abayobozi b’inzego za Leta zitandukanye berekezaga mu karere ka Burera kwifatanya na Polisi mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge; herekanywe abantu 160 bahafatiwe bafite ibiyobyabwenge b’ubwoko butandukanye; mu berekanywe hakaba harimo ababyinjizaga mu gihugu, ababicuruzaga n’ababinywaga.
ACP Gatare yavuze ko ubutumwa bwo mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu mwaka wa 2018 buzagezwa ku baturage biciye mu nteko rusange zabo, umugoroba w’ababyeyi, ibiganiro Polisi izatanga ku Maradiyo na Televiziyo, mu mikino n’imyidagaduro ihuza Polisi n’abaturage; hakaba kandi hazakorwa ubukangurambaga mu bigo by’amashuri ndetse n'ahandi biri ngombwa buzibanda ku bwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo ku ubinywa no ku iterambere ry’Igihugu, n’uruhare rwa buri wese mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu.
Yavuze ko gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana n’ibindi bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge; kandi ko babiterwa n’uko biba byabatesheje ubwenge; usibye kandi n’ibyo; ibiyobyabwenge bitera ababinywa n’ababikoresha uburwayi butandukanye nk’uko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu kubirwanya.
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Kwishora mu biyobyabwenge bitera ubukene n’igihombo kuko iyo bifashwe biratwikwa; ibindi bikamenwa. Polisi iragira inama
ababyishoramo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bidafite ingaruka ku babinywa."
Yakanguriye buri Muturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera no kugira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo atanga ku gihe amakuru atuma hafatwa ababikora; ibi ntabikore gusa muri iki cyumweru kibanza cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi; ahubwo akabikora ibihe byose.
Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











