Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 cyaranzwe n’umutekano-Polisi y’u Rwanda

Umutekano wari wifashe  neza mu gihugu hose muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Mu kiganiro yatanze, ACP Badege yavuze ko umutekano wari wifashe neza mu cyumweru cyo kwibuka  kandi cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru mu bikorwa byo kwibuka.  

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda atangaza ko  ingero z’ingengabitekerezo ya jenoside zigaragara mu gihe cyo  kwibuka mu gihugu zigenda zigabanuka buri mwaka aho yagize ati:” Ni ikimenyetso ko hari icyizere ko bizageraho bicike.”

Yongeyeho ati:” Kuva uku kwezi kwatangira, habayeho ingero 24 z’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo; zikaba zaragabanutseho 50 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize.”

Agiye mu mibare, ACP Badege yavuze ko muri izi ngero 24 zabayeho, inyinshi ni iz’abantu bakuru cyane cyane ab’igitsina gabo.

Yagize ati:” Ibyinshi muri ibi byaha ni imvugo zibwirwa abarokotse jenoside ndetse na bike mu bikorwa bibakorerwa.”

Hagati aho , ACP Badege yanavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwica  inka y’uwacitse ku icumu mu karere ka Kicukiro.

Urundi rugero yatanze ni urw’umukecuru w’imyaka 80 wacitse ku icumu rya jenoside,  watwikiwe inzu muri Rubavu, bikaba byarakozwe n’abagabo batatu bari bavuye mu bikorwa byo kwibuka bitarangiye, ubu nabo bakaba barafashwe.

Aha yagize ati:” Abaturage nibo bajimije iriya nzu bahita banafata bariya bagabo bari bakihishe hafi aho mu rutoki.”

Yashoje asaba ubufatanye n’abaturage mu gutanga amakuru no kuba maso mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.