Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo yatangije icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Iki cyumweru kikaba cyatangijwe mu gihe abantu hirya no hino bava cyangwa bajya ahantu hatandukanye kwishimira iminsi mikuru no gusoza umwaka. Ibi bikajyana n’uko bakora izo ngendo bifashishije ibinyabiziga binyuranye. Iki cyumweru rero akaba ari umwanya wo gutangirwamo ubutumwa ku batwara ibinyabiziga kugira ngo bubahirize amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.
Mu Mujyi wa Kigali, gutangiza icyo cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, byaranzwe no gusiga amarangi ahagenewe kwambukira abanyamaguru (zebra crossing) ndetse no gushyira ibirango (stickers) ku modoka, ibyo birango bikaba bikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda cyane cyane hirindwa umuvuduko ukabije no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda ubusinzi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, mu ijambo yabwiye abari bitabiriye gutangiza icyo cyumweru, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2013 impanuka zo mu muhanda zagabanyutse ku buryo bugaragara, ni ukuvuga 34,9% ugereranyije n’umwaka wa 2012. Umwaka ushize impanuka zari 933 naho kugeza ubu zikaba zigera kuri 507, uku kugabanyuka kukaba kwaraturutse ku bufatanye bwiza bwa Polisi y’u Rwanda, abatwara ibinyabiziga bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye ndetse n’abaturage.
DIGP Dan Munyuza akaba yakomeje avuga ko n’umwaka utaha wa 2014, uku gushyira hamwe kuzakomeza kurushaho kugira ngo habeho kwirinda impanuka zo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
DIGP Dan Munyuza yasabye by’umwihariko abamotari bamwe na bamwe badahesha agaciro umwuga wabo, kwisubiraho bakubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari aho byagaragaye ko hari abanga guhagarara mu gihe abapolisi babahagaritse bashaka kubagira inama.
Yasoje asaba abatwara ibinyabiziga kwitonda bagatwara abagenzi neza, mu gihe baba banyweye ibisindisha ku buryo bukabije bagashaka ababafasha gutwara ibinyabiziga byabo ndetse abasezeranya ko na Polisi izabibafashamo bakagera mu ngo zabo amahoro.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba we yahamagariye buri wese gufatanya muri ibi bihe by’impera z’umwaka kugira ngo habeho kwirinda impanuka zo mu muhanda. Ibi yabisabye abashoferi, abagenzi ndetse n’ababyeyi by’umwihariko bakajya bita ku mutekano w’abana babo babarinda gukinira hafi y’umuhanda ndetse no kubarinda kwambukiranya umuhanda mu gihe nta muntu mukuru bari kumwe nawe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye kandi abatuye Umujyi kubungabunga ibikorwa remezo birimo imihanda, amatara n’ibyapa biri hirya no hino mu duce dutandukanye.
Gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda byari byanitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Rwakunda Christian, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge madame Mukasonga Solange, abayobozi b’amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abagenzi, abahagarariye ibigo byigenga bikora imyuga y’ubucuruzi itandukanye n’abandi.