Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangirijwe mu karere ka Musanze

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kamena, mu karere ka Musanze hatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda. Iki cyumweru  cyanahuriranye no kwizihiza imyaka 15 Polisi y'u Rwanda imaze ibayeho. Iki cyumweru kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti: Imyaka 15 y'ubufatanye mu kwicungira umutekano.

Mu muhango wo gutangiza iki cyumweru, umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yashimye Polisi y'u Rwanda kuba yatangirije iki cyumweru mu karere ka Musanze by'umwihariko, no mu ntara y'Amajyaruguru muri rusange, anizeza Polisi ubufatanye mu guhangana n'ibyaha bihungabanya umutekano birimo ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda, ihohoterwa ryo mu ngo n'irikorerwa abana ndetse n'icuruzwa ry'abantu, atangaza ko ubuyobozi n'abaturage b'intara y'Amajyaruguru babaye ba ambasaderi mu gukumira no kurwanya ibyo byaha n'icyahungabanya umutekano muri Musanze, mu ntara y'Amajyaruguru no mu gihugu muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko imyaka 15 Polisi y'u Rwanda imaze ibayeho, imaze kugera kuri byinshi kandi ibishimirwa n'abanyarwanda.

Akaba yagize ati:"Urugendo rw'imyaka 15 mu kubumbatira umutekano w'u Rwanda watumye iterambere ryihuta kandi uru rugendo ntiruba rworoshye, ariko amahirwe ni uko hari abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ingabo, inzego z'ibanze, Dasso n'abaturage bose badahwema gufatanya na Polisi y'u Rwanda mu gukumira, kurwanya no kugenza ibyaha ngo ababikora bashyikirizwe ubutabera".

Yakomeje avuga ko muri iyi myaka 15 Polisi y'u Rwanda imaze hagezweho byinshi, harimo gutanga ubushobozi n'ubumenyi ku bapolisi, kurwanya ibyaha, kurwanya ubujiji, inzara, ubukene,n'ibikorwa by' isuku n'isukura kandi Polisi y'u Rwanda ikaba ifite intego yo gukomeza ibikorwa byayo muri uyu murongo.

IGP Gasana yakomeje agira ati:"Ubu turi mu rugamba rwo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi kugeza ubu Polisi y'u Rwanda  imaze kubona ibikoresho bigezweho bitanga icyizere ko ibyo byaha bizakumirwa tukagera ku iterambere ryuhuse."

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi y'u Rwanda badahwema kuyitera inkunga cyane cyane mu bikorwa biba byarahariwe iki cyumweru, asoza avuga ko muri iki cyumweru Polisi y'u Rwanda izagabira abaturage b'intara y'Amajyaruguru n'iy'iBurasirazuba inka 10, ikazubakira abaturage bo mu ntara y'Amajyepfo inzu, ikazanaha  inkunga abamotari n'abarobyi bo mu ntara y'Iburengerazuba, byose bikazatuma Polisi y'u Rwanda igumya gufatanya n'abaturage mu kwicungira umutekano.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wanatangije iki cyumweru ku mugaragaro,   yavuze ko Intara y'Amajyaruguru ifitanye amateka na Polisi y'u Rwanda kuko bafatanyije kurwanya abashakaga guhungabanya umutekano muri iyi ntara ubu ikaba ifite umutekano usesuye.

Yagize ati:"Kugirango uyu mutekano ugerweho Polisi y'u Rwanda yafashe ingamba nyinshi, ariko ntizagerwaho abaturage batabigizemo uruhare, mukomereze aho, murwanye ibyaha bigaragara muri iyi ntara muri rusange no muri aka karere by'umwihariko cyane cyane ubucuruzi buri muri iyi ntara butemewe bwitwa Banque Lambert, kandi iterambere ntirigerwaho biciye mu nzira y'ubusamo, dufatanye, duhaguruke turwanye Banque Lambert ntitubere imbogamizi mu bikorwa by'iterambere twimirije imbere, kandi abaturage nabo bayirinde."

Yakomeje avuga ko muri iyi myaka 15, ibyo Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho ari ibyo kwishimira, avuga ko iri muri Polisi zemewe kandi zikora neza ku isi yose, ndetse zinaruta izimaze imyaka myinshi zibayeho ku buryo hari n'iziza kuyigiraho, kandi ko  nk'uko bigaragazwa n'ubushakashatsi bukorwa n'ibigo bimwe na bimwe kandi mpuzamahanga byemeza ko Polisi y'u Rwanda ari urwego rukora neza kandi rwizewe n'abaturage, anavuga ko byose tubikesha imiyoborere myiza igihugu cyacu gifite.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n'abaturage bumaze kugaragarira mu bikorwa byinshi burimo imodoka n'ibindi bikoreresho bizimya inkongi z'umuriro bigakora n'ubundi butabazi byamaze kugezwa muri buri ntara, Polisi ikaba itanga ubufasha mu bikorwa by'amajyambere n'imibereho myiza y'abaturage aho igabira inka abaturage, ikabubakira amazu, ikanabaha ubwisungane mu kwivuza.

Yanasabye abaturage b’akarere ka Musanze gukomeza ubufatanye na Polisi y'u Rwanda mu kwicungira umutekano, batangira amakuru ku gihe, birinda amakimbirane ashingiye ku mitungo, amasambu n'ibindi, ubujura, birinda ibiyobyabwenge no kuraza abaturage ku nkeke, kuko bafatanyije byose byacika bakarushaho kugera ku iterambere.

Yasabye kandi abaturage kwita ku bana, aho yagize ati:"Twite ku bana bacu, tubahe uburere bwiza n'indangagaciro, tubatoze kuba abanayarwanda bakunda igihugu cyabo, no kwibungabungira umutekano kandi byose birashoboka turamutse tubigize ibyacu."

Yanasabye urubyiruko ko rwamenya ko igihugu ari icyarwo, ko ibikorwa byose ari ibyarwo kandi ko rufite inshingano yo kubirinda. Akaba yagize ati:"Amahirwe mufite muyubakireho namwe muzarage abazabakomokaho igihugu cyiza, ibyo Polisi y'u Rwanda imaze kugeraho mu myaka 15 bibabere urugero mutere ikirenge mu cyayo."

Yasoje yizeza Polisi y'u Rwanda ko abanyarwanda batazahwema kuyitera inkunga kubumbatira umutekano no mu iterambere yiyemeje kugeza ku banyarwanda.

Uyu munsi kandi Polisi y’u Rwanda yagabiye inka 5 abaturage bo mu karere ka Rulindo inatanga sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw) azagurwamo inka zo kuremera abaturage ba Musanze
Umwe mu bagabiwe witwa Byukusenge Marie Claire w'imyaka 26 ukomoka mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo yagize ati:"Ndashimira Polisi y'u Rwanda kuba ikomeje kudufata neza, ndayishimiye cyane ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu, ubu nta bwaki iwanjye, ngiye gufumbira imyaka, abana banjye barye neza, banywe amata mbese ibyishimo mfite sinabona uko mbivuga."