Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyatangirijwe mu karere ka Karongi

Kanda hano urebe amafoto

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kamena mu karere ka Karongi hatangirijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru ukaba witabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi, abaturage b’akarere ka Karongi na visi perezida wa 2 w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena Madamu Gakuba Jeanne d’Arc akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Bakigera mu karere ka Karongi abo bashyitsi babanje gusura ikigo nderabuzima cya Polisi cyubatswe na Polisi kiri mu karere ka Karongi umurenge wa Rugabano, aho basobanuriwe Serivisi zitangirwa muri icyo kigo nderabuzima zirimo kuvura no kwakira ababyeyi, kubaga byoroheje, kwigisha abaturage uko bafata indyo yuzuye, kikanatanga ubuvuzi bw’ibanze.

Kanda hano urebe amafoto

Madamu Gakuba Jeanne d’Arc, mu ijambo rye yashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage mu iterambere, ashima n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

Yavuze ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho bihuriranye n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, ibimaze kugerwaho mu iterambere ry’u Rwanda Polisi y’u Rwanda yabigizemo uruhare rugaragara, kuko byose bigerwaho kuko u Rwanda rufite umutekano.

Madamu Gakuba Jeanne d’Arc yashimye abanyakarongi uko bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano nayo ikabafasha kurwanya ubukene muri gahunda zitandukanye zirimo guca nyakatsi, kugira uruhare muri gahunda ya gir’inka, gutera ibiti mu duce dutandukanye n’ibindi.

Yasoje asaba abaturage gukomeza kugira umutima wo gukunda igihugu bakomeza kuba ijisho rya Polisi na bagenzi babo hagamijwe gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi Emmanuel K. Gasana, yabwiye abari aho ko kuba Polisi yarabashyiriyeho ikigo nderabuzima ari mu rwego rwo gufasha abaturage kugirango bagire ubuzima bwiza bakomeze kwicungira umutekano.

Yakomeje ababwira ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye n’imyaka 14 Polisi y’u Rwanda ibayeho hari byinshi Polisi y’u Rwanda  yakoze mu gushaka no kubungabunga imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yasoje asaba abantu kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ibisindisha bigaragara cyane cyane mu rubyiruko, barushaho kwibungabungira umutekano kuko nta mutekano nta terambere.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yatangirije iki cyumweru mu karere ka Karongi, anayishimira kuba Polisi y’u Rwanda yarabubakiye ikanashyira ibikoresho mu kigo nderabuzima cya Polisi kuko gifasha abaturage b’aka karere ndetse n’uturere duhana imbibi nako.

Umuyobozi w’aka karere yakomeje asaba abaturage bari bitabiriye iki gikorwa gukomeza gukorana neza na Polisi bayiha amakuru y’ahantu n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo.

Polisi y’u Rwanda ikaba yashyikirije abatishoboye inzitiramubu 200 n’amakarita y’ubwisungane mu kwivuza 500.

Polisi yanahembye abahanzi 2 bagaragaje ibihangano byiza bivuga ibigwi bya Polisi y’u Rwanda, bakaba ari Nsengimana Deogratias wabaye uwa mbere mu mbyino na Nyirimanzi Dieudonné witwaye neza mu guhimba umuvugo.

Buri wese akaba yahawe amafaranga ibihumbi Magana abiri(200.000Frw).

Iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kuri uyu wa kabiri tariki tariki ya 10 Kamena kikaba gikomereza mu karere ka Nyanza.

Kanda hano urebe amafoto