Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cya Polisi: Abaturage ba Ruhango bitabiriye ibikorwa byo kurengera ibidukikije

Mu rwego rw’ibikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi gitegura isabukuru yayo ya 17, abaturage b’umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango bifatanyije na Polisi mu bikorwa byo kurengera ibidukikije byaranzwe no guharura imikandara yo gukumira inkongi z’umuriro muri iki gihe impeshyi itangiye ku musozi wa Saruheshyi .

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere taliki ya  5 Kamena , gihuza abaturage bagera kuri 300 bo mu murenge wa Mwendo ndetse n’abapolisi bahakorera  n’abo mu mirenge iwegereye bayobowe na IP Angelique Abijuru, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango ari kumwe n’ushinzwe amashyamba ku rwego rw’akarere Pierre Claver Uwimana. 

Mu ijambo yagejeje ku baturage bari aho nyuma ya kiriya gikorwa, IP Abijuru yagize ati:” Biri mu nyungu zacu kubungabunga, kubaha no kwita ku bidukikije kubera ko biri mu byo dukesha kubaho neza. N’abakora imirimo yo gusarura amashyamba no gucuruza ibiti n’ibibikomokaho bagomba kumenya ko bikorwa bayabungabunga.” 

Yongeyeho ati:” Kwangizwa kw’ibidukikije ni imbogamizi ikomeye y’igihe kirambye ku bukungu n’iterambere ndetse no ku mutekano mu buryo bwagutse. Hatabayeho kubungabunga ibidukikije ntanagira umutekan urambye.”

Uwimana mu byo we yavuze, yavuze ko kwangiza ibidukikije binyuranyije n’amategeko igihugu kigenderaho kuko abereyeho no kubirengera aho yagize ati:” Niyo mpamvu tubibutsa ko kubibungabunga mwabigira ibyanyu .”

Muw’2012, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA , agamije gukorera hamwe mu kubungabunga ibidukikije no gukurikirana iyubahirizwa ry’itegeko rirengera ibidukikije.

Ibi bikaba byaratumye hanajyaho ishami ryihariye ryo kurengera ibidukikije muri Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2015.