Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cya Polisi: Abapolisi n’abaturage bo mu Bugesera bahuriye mu muganda wo kurengera ibidukikije

Mu rwego rw’ibikorwa Polisi y’u Rwanda ikora hirya no hino mu gihugu bibanziriza isabukuru yayo y’imyaka 17; ku itariki ya 25 Gicurasi, ifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Nyarugenge mu kagari ka Kabuye mu mudugudu wa Nyakabuye, bakoze umuganda wo gucukura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage ahangana na hegitari 5. Uyu muganda ufite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda wari ugamije kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Nyuma y’iki gikorwa, habayeho ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye bw’inzego zose ndetse n’abaturage.

Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego ndetse n’abaturage mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze mu ijambo yagejeje ku baturage, yabasabye kwirinda ibyaha ndetse bakagira n’uruhare mu kubirwanya agira ati:” ibi bikorwa byose mugenda mugezwaho na Polisi ndetse n’izindi nzego bigamije iterambere ndetse binafasha kuzamura imibereho  myiza yanyu. Murasabwa kugira uruhare mu kubibungabunga.

Ntabwo byagerwaho mu gihe hakirimo bamwe n’ubwo ari bake bishora mu biyobyabwenge, ubujura n’ibindi byaha. Icyo tubasaba rero ni ugukaza  amarondo ndetse buri wese  akaba ijisho rya mugenzi we, mu gihe hari aho  muketse icyaha mukabimenyesha Polisi ibegereye kugira ngo habeho gukumira hakiri kare”.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge Ngombwa Leandre, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ihora hafi abaturage ayobora ikabagira inama ndetse igafatanya nabo mu bikorwa by’umutekano no kwiteza imbere . Yijeje  ubufatanye bw’abaturage b’uyu murenge  gukomeza kurwanya ibyaha aho batuye no gutanga amakuru atuma umutekano ukomeza kubungwabungwa kurushaho.

Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kugeza iterambere ku baturage ndetse n’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha burakomeje muri aka karere, hakaba hari hashize iminsi mike bunakozwe; aho ku itariki ya 18 mu murenge wa Juru, hatunganyijwe umuhanda ureshya na km 4, ku itariki ya 23 hatanzwe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku kigo nderabuzima cya Mugorore ndetse no ku itariki ya 24 ingo 108 zahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.