Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyumweru cya Polisi 2017: Minisitiri Mukantabana yakanguriye abaturage ba Karongi gukunda igihugu

Minisitiri w’Ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Karongi n’abandi bapolisi ,  mu bikorwa biranga icyumweru cya Polisi byari  byakomereje muri ako karere mu gihe Polisi y’u Rwanda yitegura kwizihiza isabukuru yayo ya 17.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Gicurasi, kibera mu kagari ka Kanyege ko mu murenge wa Mutuntu, ahatanzwe amashanyarazi y’izuba yashyizwe mu nzu 130 zo muri kariya kagari. 

Muri uwo muhango, Minisitiri Mukantabana yari aherekejwe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, umuyobozi w’akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba, abandi bapolisi bakuru n’abayobozi b’ibanze muri Karongi.

Nyuma yo kumurikira abaturage ariya mashanyarazi, Minisitiri Mukantabana yagiriye inama abaturage bari aho gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha kandi abibutsa gufatira hamwe ingamba zo kurengera ibidukikije nk’uburyo bwo gukumira no kurwanya ibiza.

Minisitiri Mukantabana   aganira n’amagana y’abaturage bari aho yagize ati:” Bimwe mu biranga igihugu gifite icyizere cy’ejo hazaza, harimo kugira abaturage bagikunda; niba dushaka kurinda ibyo tumaze kugeraho ndetse no kugera ku birenzeho, tugomba kugira urukundo rw’igihugu cyacu kandi tukagira intumbero yo kukigeza aheza hashoboka.”

Asoza, yagarutse ku birebana no  guta amashuri kw’abana ndetse n’icuruzwa ry’abantu aho yibukije ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo kugira ngo batazagwa mu mutego w’abashaka kubacuruza.

Mu karere ka Muhanga ho, hatashwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyizwe mu mazu 106 yo mu mudugudu wa Mayebe 2, mu kagari ka Ruhango, mu murenge wa Rongi, umuhango ukaba wayobowe na komiseri ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya.

Mu karere ka Huye kandi, umuyobozi wako Eugene Kayiranga Muzuka, ari kumwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CSP Rose Muhisoni, bamurikiye amagana y’abaturage amashanyarazi y’izuba yashyizwe mu nzu 102 ziherereye mu mudugudu wa Murango, akagari ka Mwendo ho mu murenge wa Rwaniro.