Ku cyumweru tariki 6 Gicurasi uyu mwaka; Umunsi wa munani w’Icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Umukino w’Intoki mu Rwanda (Handball), Ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yakinnye na APR Handball Club iyitsinda ibitego 36 kuri 31.
Umukino wahuje aya makipe yombi wabereye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kiri mu karere ka Nyarugenge.
Mu bitego 36 Polisi yatsinze APR harimo 9 bya Tuyishime Zacharie na 6 byatsinzwe na Mutuyimana Gilbert.
Kugeza ubu Police Handball Club iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona ya 2018 (Icyiciro cya 1) n’amanota 24/24 nyuma yo gutsinda imikino umunani imaze gukina.
Ku munsi wa cyenda w’iki cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’uyu mwaka, Police Handball izakina n’Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kigoma riherereye mu karere ka Ruhango; uyu mukino ukaba uzaba ku cyumweru tariki 13 z’uku kwezi.
Mu kiganiro Umutoza wa Police Handball Club, Senior Sergeant Turatsinze Dismas yagiranye n’Itangazamakuru, yabajijwe ibanga ryo gutsinda APR; asubiza agira ati,"Buri gihe dukina dufite intego yo gutsinda; kandi buri mukinnyi aharanira kubigeraho. Iyi nsinzi tuyikesha ubuhanga n’ubushake by’abakinnyi."
Yongeyeho agira ati,"Si yo yonyine dutsinze kuko imikino yose umunani tumaze gukina mu cyiciro cya mbere cy’iyi Shampiyona twarayitsinze. Dusigaje gukina imikino ibiri ngo tugisoze; kandi turizera ko na yo tuzayitsinda. Intsinzi tuyikesha imyitozo ihagije, kwitwara neza kw’abakinnyi bubahiriza amabwiriza; kandi bagakina bafite ishyaka n’intego byo gutsinda. Tuyikesha kandi kuba Ubuyobozi bukuru bwa Polisi butuba hafi."
S/Sgt Turatsinze yavuze ko bagiye gutegura neza umukino utaha; kandi asaba abafana n’abakunzi ba Police Handball Club gukomeza kubashyigikira; abizeza ko itazabatetereza.
Kinyarwanda
English











