Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Icyiciro cya 2 cy’urubyiruko rw’abakoranabushake rwatangiye amahugurwa yo ku rwanya no gukumira ibyaha

Urubyiruko rugera kuri 300, rwibumbiye mu muryango nyarwanda w’abakoranashake uzwi mu rurimi ry’icyongerezanka nka, Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization (RYVCPO), none tariki ya 21 Ukuboza, rwatangiye amahugurwa y’iminsi 10, mu ishuri rikuru rya  rya Polisi rihereye mu karere ka Musanze. Aya mahugurwa akaba agamije  kubongerera  ubumenyi bwo  kurwanya no gukumiraibyaha.

Ayamahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda, afite isanganyamatsiko igira iti, “Duhurize hamwe imbaraga dukumira ibyaha”.

Mugihe cy’iminsi 10 bazamara muri aya mahugurwa, uru ruyiruko rukazahugurwa ku masomo arimo; uburyo bwo guhanahana amakuru, ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo, ihohotera rishingiyeku gitsina,gukumira impanuka zo mu mihanda, gutanga serivise zinoze, kurwanya ingengabitekerozo ya jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza gahunda z’iterambere z’u Rwanda by’umwihariko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

General Emmanuel Bayingana wungirije umuyobozi w’itorero ry’igihugu, mu ijambo rye ubwo yafunguraga aya mahgurwa, yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kurinda no ku bumbatira indangagaciro z’igihugu cyababyaye.

General Bayingana yabwiye uru rubyiruko ruteraniye muri  aya mahugurwa ko, guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano  ari ngombwa kandi ko ari uburyo buboneye bwo gutuma abanyabyaha batabwa muri yombi mbere yuko bagera ku migambi yabo.

Yabasabye kandi kurangwa n’umuco wo gukora cyane kandi bagaharanira no kubungabunga ibyo igihugu kimaze kugeraho.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo kurwanya no gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, yavuze ko guha urubyiruko amahugurwayo yo gukumira ibyaha ari ngombwa dore ko ibyaha birimo nk’ibiyobyabwenge usanga ahanini bikorwa cyane n’urubyiruko kandi aribo maboko n’ejo hazaza h’igihugu.

Mutangana Jean Bosco, umuhuza bikorwa w’umuryango w’urubyiruko rw’abakoranabushake ku rwego rw’igihugu, we yavuze ko, guhuriza hamwe urubyiruko kugira ngo rwigishwe ku byaha bitandukanye n’ingaruka zabyo haba ku muntu kugiti cye ndetse no ku gihugu, ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo urubyiruko narwo rugire uruhare mu kubirwanya.

Uru rubyiruko kugeza ubu rubarirwa ku 7,000 mu gihugu cyose, rugizwe ahanini n’abanyeshuri barangije za kaminuza n’abiga mu mashuri yisumbuye, rukaba uretse kuba rukora ibikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha binyuze mu bukangurambaga, runafasha abaturage batishoboye rububakira amacumbi, rutanga amatungo magufi ku batishoboye rukaba kandi runabaha ubwishingizi mu buvuzi.

Ikiciro cya mbere cy’abebe aya mahugurwa nacyo cyahuje urubyiruko rw’abakoranabushake 300, kikaba cyaratangiye tariki ya 25 Kanama mu ishuri rikuru rya Polisi mu karere ka Musanze.