Kuriuyu wa gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hasojwe amahugurwa yari yari amaze iminsi 5 ahabwa abapolisi 25 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi no kurushaho kunoza no gutunganya imirimo yabo ya buri munsi, cyane cyane ku kugenza ibyaha.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere (DIGP), Juvenal Marizamunda yasabye abayitabiriye gushyira mu bikorwa ubumenyi bayungukiyemo ndetse bagaharanira gukora akazi kabo ka buri munsi kinyamwuga kugirango ibyaha bikumirwe kandi byirindwe bitaraba.
DIGP Marizamunda yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guha ubumenyi abapolisi bayo, aho yagize ati:”Guha ubumenyi abapolisi ni ingenzi kuko bituma bakora akazi kabo kinyamwuga kandi bagahangana n’ibyaha bivuka cyane cyane ndengamipaka n’ibikoranwa ikoranabuhanga”.
Yakomeje agira ati:”Nk’uko isi isigaye ari nk’umudugudu, n’ibyaha bikorwa vuba kandi bikagira ingaruka nyinshi ku bantu benshi, bikaba bikwiye rero ubufatanye no guhugura abashinzwe kubirwanya”.
Yakomeje ashima ubwitange n’umurava inzobere z’abarimu zo mu gihugu cy’ Ubudage zatanze amasomo zakoranye akazi kazo, aboneraho n’umwanya wo kwishimira umubano ndetse n’imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’igihugu cyu Rwanda n’icy ’u Budage muri rusange, na Polisi z’ibihugu byombi by’umwihariko.
Yasoje asaba abapolisi basoje aya mahugurwa kuzasangiza bagenzi babo basize aho bakorera ubumenyi bayakuyemo, no gushyira mu bikorwa ibyo bize bikazagaragarira mu gukora akazi kabo neza kurusha mbere.
Uwavuze mu izina ry’abatanze amahugurwa, Frank Willecke yashimye ubwitange n’ubunyamwuga biranga Polisi y’igihugu cy’ u Rwanda, aho yagize ati:” Twashimishijwe n’imyitwarire y’aba bahugurwaga, bagaragaje ubunyamwuga, kandi amasomo yabo bayakurikiranye neza”.
Willecke yasobanuye ko imikorere myiza y’urwego nka Polisi rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, igira ingaruka nziza ku iterambere ry’igihugu muri rusange, ari nabyo biri mu Rwanda.
Uwavuze mu izina ry’abarangije amahugurwa, Police Constable (PC) Kambayire Marcelline, yavuze ko amahugurwa barangije azabagirira akamaro kuko bigiyemo uko bagenza ibyaha ndengamipaka, bakaba banakuyemo ubundi bumenyi bazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.
Kinyarwanda
English











