Ibi bikurikira ni iby'ingenzi Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize:
Imibereho myiza y’abaturage ni inkingi y’iterambere rirambye - Minisitiri Busingye
Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko umutekano, imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri Afurika, bigira uruhare mu mahoro n’umutekano w’uyu mugabane.
Yavuze kandi ko inzego z’umutekano ziharaniye guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inkingi y’iterambere, umusaruro waba kugera ku majyambere ibihugu byose byifuza.
Ibi Minisitiri Busingye yabivuze ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga, ubwo yatangizaga ibiganiro ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Ni ruhare ki imibereho myiza y’abaturage igira mu miyoborere no kubahiriza amategeko?
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yagaragaje uko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage inzego z’umutekano zabishyize imbere n’ubwo hari imyumvire y’uko inzego z’umutekano zigira amahame azigenga, bikaba bigira uruhare mu iyoborere myiza no kubahiriza amategeko.
Minisitiri Gen Kabarebe avuga ko guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari inkingi ya mwamba y’imiyoborere myiza , ubuzima bwiza bw’abaturage ndetse bikanongera icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.
Ibi Minisitiri w’Ingabo yabivuze mu biganiro nyunguranabitekezo ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Namibia, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani n’u Rwanda. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Musanze: Polisi yaganirije Abashoferi n’abagenzi ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka
Ku wa kane tariki 12 Nyakanga uyu mwaka, Polisi yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange hamwe n’abagenzi bari bateze imodoka aho zitegerwa mu Mujyi wa Musanze (mu murenge wa Muhoza) ku ruhare rwabo mu gukumira impanuka mu muhanda.
Ibi babisabwe na Senior Superintendent of Police (SSP), Jean Luis Rurangwa; akaba ashinzwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru byerekeranye no kugarura ituze muri rubanda.
SSP Rurangwa yabwiye aba batwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange ko gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwagenwe n’amategeko, gukoresha telefone uyitwaye, guca ku kindi kinyabiziga cyangwa ibindi binyabiziga mu buryo budakurikije amategeko y’umuhanda, kurenza umubare w’abagenzi wagenwe n’uwakoze imodoka (Ibyitwa gutendeka), kutubahiriza Ibyapa biyobora cyangwa Ibimenyetso bimurika byerekana uko bagenda mu muhanda; ari bimwe mu bitera abatwara imodoka gukora cyangwa guteza impanuka. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Abakaraningufu bakorera mu isoko rya Musanze biyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Abakaraningufu barenga 400 bakorera mu isoko ryo mu Mujyi w’akarere ka Musanze riri mu kagari ka Kigombe, mu murenge wa Muhoza basabwe; baniyemeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora, ndestse n’ibindi muri rusange.
Ibi babyiyemeje ku itariki 11 z’uku kwezi mu biganiro bagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana byabereye hafi y’aho bakorera. Bamwe muri aba Bakaraningufu ni Abanyamuryango b’Amashyirahamwe atatu; ari yo: Kunda Umurimo, Abatica Umugambi n’Abanyamuco; abandi ni abagize Kompanyi yitwa Icyerekezo. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Visi Meya wa Nyamasheke yasabye abakuru b’imidugudu guharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha
Imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zaba iz’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage bigira uruhare runini mu guhanahana amakuru, bityo ibyaha bigakumirwa bitaraba.
Kubera iyo mpamvu, Polisi y’u Rwanda ihora ishakisha icyatuma iri hame ryo gukumira icyaha kitaraba no kugira umudugudu utarangwamo icyaha rigerwaho.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 7 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yagiranye inama n’abakuru b’imidugudu 53 y’mirenge ya Kagano na Kanjongo, baganira ku ruhare mu gukorera hamwe no gutangira amakuru ku gihe, hagamijwe guharanira kugira imidugudu itarangwamo icyaha. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Amashashi arenga 3 600 yafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije cyane cyane kurwanya ikoreshwa ry’amashashi ya Pulasitiki yangiza ibidukikije, ku itariki ya 6 n’iya 7 Nyakanga Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakoreye imikwabu mu turere dutandukanye tw’iyi Ntara yo gushakisha niba nta muturage ugicuruza cyangwa upfunyika ibicuruzwa mu mashashi, hakaba harafashwe amashashi arenga 3600.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko aya mashashi yafatiwe mu turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, muri utu turere twose abafatanywe aya mashashi bakaba ari 5 bakaba bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Muhanga: Polisi yafatanye umugabo kashe eshatu z’Ibigo bitandukanye z’inyiganano
Mu cyumweru gishize Polisi mu karere ka Muhanga yafatanye uwitwa Niyombonwa Theodore kashe eshatu z’Ibigo bitandukanye z’inyiganano.
Kashe uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe harimo iy’ishuri rya APARUDI College de Bethel riri mu karere ka Ruhango; iy’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa INADES Formation Rwanda; iya gatatu ikaba ari iy’Umuryango wo gushyigikira Amakoperative ufite icyicaro muri Muhanga. Kanda aha usome ibikurikiyeho.
Kinyarwanda
English










