Izi ni zimwe mu nkuru z’ingenzi Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize:
Gasabo: Abanyeshuri ba GS Gihogwe biyemeje gushinga amatsinda yo kurwanya ibyaha
Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gukomeza kongera ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, mu bigo by’amashuri ni hamwe mu hibandwaho na Polisi y’u Rwanda kuko biba birimo urubyiruko, kandi akenshi rukaba arirwo rugerwaho n’ingaruka ziterwa n’ ibyo byaha.
Ubu bukangurambaga bukaba bworoha iyo bukorewe mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti-Crime Clubs) agenda ashingwa mu bigo by’amashuri, aho amenshi aba afite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi ibikorwa byayo bikaba bikomeje kubyara umusaruro.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 16 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo yasuye ishuri ryisumbuye rya Gihogwe (G.S Gihogwe) riherereye mu kagari k’Agateko mu murenge wa Jali, iganiriza abanyeshuri barenga 200 biga kuri icyo kigo ku gukumira no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.Soma inkuru irambuye
Polisi yasabye abamotari ba Musanze gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge
bwo ku itariki ya 19 Nyakanga abamotari bakorera mu karere ka Musanze bibumbiye muri Koperative yabo yitwa COOTAMONO UBUMWE igizwe n’abanyamuryango barenga 1200 yishimiraga igikombe yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (Rwanda Cooperative Agency-RCA) kubera imikorere myiza yayo, Polisi yaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abamotari bari bateraniye aho gukomeza iyo mikorere myiza, ariko bakanarushaho kurwanya ibyaha birimo ibitera impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge no kudatwara abagenzi bapakiye kanyanga n’inzoga zitemewe hano mu Rwanda.
Ni ibirori byabereye muri Sitade Ubworoherane, byitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver wari umushyitsi mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre, n’abahagarariye Ingabo na Polisi. Soma inkuru irambuye
Kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge: Polisi yahaye impanuro abanyeshuri bo muri Musanze na Rwamagana
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri ikangurira urubyiruko rukiri mu mashuri kwirinda ibyobyabwenge n’ibindi byaha.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 17 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri mu turere twa Musanze na Rwamagana.
Mu karere ka Musanze ibiganiro bigamije gukangurira abanyeshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byabereye mu rwunge rw’amashuri rwa Gitinda, bihuza abanyeshuri 594 n'abarimu babo 16; Polisi ikaba yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’izindi nzego (DCLO) mu karere ka Musanze, Chief Insepctor of Police(CIP) Viateur Ntiyamira ari na we watanze ibiganiro. Soma inkuru irambuye
Polisi yatangiye umukwabu wo gufata imodoka zifite ibirahure byijimye
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangiye gukora umukwabu wo gufata imodoka zifite ibirahure byijimye mu gihugu hose.
SSP Ndushabandi yavuze ko imodoka zifite ibirahure byijimye zitemewe, avuga ko ababifite ku modoka zabo baba bica amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’umuhanda. Soma inkuru irambuye
Polisi n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bakoze umuganda wo kubakira imiryango ine itishoboye
Ku itariki 16 z’uku Kwezi; Polisi y’u Rwanda n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bakoze umuganda wo kubakira inzu imiryango ine itishoboye ituye mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Imiryango yubakiwe harimo uwa Nyirakabaya Theresa utuye mu kagari ka Muhororo, mu murenge wa Cyabingo, akarere ka Gakenke; uwa Mushimiyimana Innocente utuye mu kagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinazi (Huye); uw’uwitwa Uwingeneye Clementine wasenyewe n’ibiza by’imvura utuye mu kagari ka Kebero, mu murenge wa Ntongwe (Ruhango); hakaba n’umuryango wa Kampire Scovia utuye mu kagari ka Balija, mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare. Soma inkuru irambuye
Nyagatare: Abakora irondo ry’umwuga basabwe kwita no kubahiriza inshingano zabo
Ibi abakora irondo ry’umwuga barenga 160 bo mu mirenge ya Gatunda, Karama, Kiyombe, Mukama na Mimuri babikanguriwe mu nama yabahuje n’Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Supertendent of Police (SSP )Hodari Rwanyindo, mu nama yabahuje ku itariki ya 16 Nyakanga, ibera ku kibuga cya Rwindenzi mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyarurema, mu murenge wa Gatunda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko iyi ari gahunda akarere kihaye yo gukangurira abanyerondo kwita ku kazi bakora barushaho kubungabunga umutekano. Soma inkuru irambuye
Nyarugenge: Ingamba zafashwe n'abaturage zatumye muri Biryogo ibyaha bigabanuka
Biryogo ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri aka kagari ka Biryogo harimo umudugudu wa Gabiro; ukaba na wo urimo agace kazwi cyane kitwa Tarinyota gakorerwamo ubukanishi bw'imodoka.
Aha Tarinyota mu minsi yashize hakunze kuvugwaho kuba isoko ry'ibyuma by'imodoka byabaga byibwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Usibye ubu bujura, hanavugwaga ibyaha bitandukanye byaterwaga no kunywa urumogi n'ibindi biyobyabwenge by'amoko atandukanye.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 16 Nyakanga 2018, Umunyamakuru yasuye aka gace ka Tarinyota gaherereye mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Biryogo.
Abaturage baganiriye na we bamugaragarije ko muri aka gace ibyaha byakunze kuhavugwa mu minsi yashize bimaze kugabanuka kubera ingamba bafashe bo ubwabwo. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











