Ubwo yasozaga icyumweru yahariye ibikorwa byayo, cyahuriranye no kwizihiza imyaka 15 imaze ishyizweho, Polisi y’u Rwanda yakiriye ubutumwa bw’ishimwe bwinshi bujyanye no kuyishimira kubera gucunga umutekano w’abaturarwanda neza n’ibyabo mu gihe imaze ishyizweho, ndetse no kuba yarabahaye serivisi nziza.
Abayishimiye no kuyigira inama ku buryo yarushaho kuba indashyikirwa mu byo ikora, harimo abantu ku giti cyabo, n’abayobozi batandukanye barimo abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Bamwe mu bagize icyo bavuga ku isabukuru yayo harimo:
Lamin Manneh – Umuyobozi w’Impuzamashami y’Umuryango w’Abibumbye (One UN -Rwanda)
Mu byo Umuryango w’Abibumbye ushimira Polisi y’u Rwanda kuri uyu munsi yizihiza imyaka 15 imaze ishyizweho harimo agaciro n’uburyo yateje imbere igitsinagore.
U Rwanda ruri mu bihugu byohereza umubare munini w’igitsinagore mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye, bakaba bagaragaza ubunyamwuga n’imyitwarire myiza, ibyo bikaba kandi bituma abaturage b’aho baba bakorera barushaho kubiyumvamo no kubakunda.
Marie Immaculée Ingabire – Umuyobozi wa International Transparency- Rwanda
Mu gihe mu bihugu bitari bike ku Isi ruswa yaraciye ibintu kugeza ubwo abaturage babyo bagera aho batizera Polisi zo mu bihugu byabo, kubera ko yaka cyangwa ikacyira ruswa, U Rwanda rwo ni intangarugero mu kuyirwanya no kuyikumira.
Polisi y’u Rwanda yubahiriza umurongo mugari w’igihugu wo kurwanya ruswa y’ubwoko bwose. Ibyo bigaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo murongo mugari ndetse n’ingamba yashyizeho zo kuyirwanya.
Uretse gutuma abaturage batakariza ikizere Polisi nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, aho ruswa yashinze imizi nta butabera buharangwa.
Ingamba zashyizweho n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ziyongera ku mikorere myiza, ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ndetse no gukorera mu muyco, biranga abapolisi bayo, bituma harwanywa ubwoko bwa ruswa bwose, kandi uyifatiwemo ahanwa bikomeye.
Polisi y’u Rwanda ikwiye gukomereza muri uwo murongo mwiza kandi ikibuka ko kurwanya ruswa ari urugamba rwa buri munsi.
Paul Jules Ndamaje – Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro
Kuva Polisi y’u Rwanda yashyirwaho,yibanze ku kwegera no gukorana neza n’abaturarwanda, ibyo bikaba byaratumye abaturage bagira uruhare mu kwicungira umutekano kandi babigira ibyabo.
Kugeza mu 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, kwica amategeko byari byarahawe intebe, harimo n’inzego zari zishinzwe iyubahirizwa ryayo.Ibyo byagiraga ingaruka mbi ku bantu no ku muryango nyarwanda muri rusange muri icyo gihe.
Nyuma y’icyo gihe, ibintu byarahindutse cyane, kuko amategeko yubahirizwa uko yakabaye, kandi bigakorwa na buri wese hatarebwe uwo uri we n’icyo ukora nk’uko byari bimeze mbere y’1994 aho hari abicaga bagakiza.
Polisi y’u Rwanda igendera ku ihame ry’uko abaturarwanda badakeneye umutekano gusa, ahubwo bagomba no kuwugira, ibi bikaba byaratumye habaho igabanyuka ry’ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.
David Hategekimana –Umumotari mu Mujyi wa Kigali
Nk’umwe mu bakoresha umuhanda buri gihe, buri munsi nyura kandi mpura n’abapolisi bakora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Nshimishwa n’uko bakemura ikibazo bagejejweho n’umumotari, uko bagirira inama umumotari warenze ku mabwirizwa agenga umwuga wabo, ndetse n’uburyo bitwara iyo bagize uwo bafata yishe amategeko y’umuhanda.
Twabwiwe ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda bidakwiye kurekerwa Polisi yonyine, ahubwo ko uwukoresha wese akwiye kubahiriza amategeko agenga imigendere n’imikoreshereze yawo.
Amakoperative yacu yiyemeje kubahiriza amategeko n’amabwizwa y’umuhanda, kandi twihaye intego yo kujya dutanga amakuru ku gihe y’ababirenzeho.
Byagaragaye ko iyo Polisi ikorana neza n’abaturage bituma ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha bugera ku musaruro mwiza, bituma kandi Polisi iha abaturage serivisi nziza, kandi ikarushaho kubumbatira no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Adolphe Mutangana-Umuturage wa Gisozi
Kwegera no gukorana neza n’abaturage byatumye umutekano urushaho kubumbatirwa no gusigasirwa, byatumye kandi abaturage barushaho kwiyumva no kwizera Polisi y’u Rwanda.
Nk’umwenegihugu, mpamagarirwa kugira uruhare rufatika mu kubungabunga umutekano mpa Polisi amakuru yatuma hakumirwa ibyaha ndetse yanatuma hafatwa ababikoze.
Iyo mikoranire yatumye Polisi y’u Rwanda irushaho guha abaturage serivisi nziza.
Norbert Hategekimana – Umwe mu bagize Ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda yahaye ijambo urubyiruko mu kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Uru rubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu kwigisha no gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha,ubwo bukangurambaga bukaba bwaragize uruhare rufatika mu kubirwanya no kubikumira.
Kinyarwanda
English











