Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu Sheikh Mussa Fazil yatangaje mu kiganiro mbwirwaruhame n'abanyamakuru, ko mu gihembwe gishize ibyaha byagabanutse ugereranyije n’icyakibanjirije kuko hagabanutseho 0,52%.
Minisitiri w’umutekano yavuze ko muri rusange ibyaha byose byakozwe ari 3780 ugereranyije n’ibyaha 3800 byari byakozwe mu gihembwe gishize.
Yavuze ko gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, gucuruza ibiyobyabwenge, gusambanya ku gahato no gufata ku ngufu abana bato aribyo byaha byakozwe cyane ndetse ni nako byakurikiranye mu gukorwa inshuro nyinshi.
Aha akaba yaragaragaje ko abana bari munsi y’imyaka umunani n’abangavu nibo bibasiwe cyane no gufatwa ku ngufu.
Bikaba byaragaragaye ko abana bafashwe ku ngufu bagiye babikorerwa n’abantu bafitanye isano rya hafi bo mu miryango.
Akarere ka Nyarugenge niko kaje ku isonga mu kurangwamo ibyaha byinshi, gakurikirwa na Gasabo, Kicukiro, Nyagatare na Gicumbi, naho akarere ka Nyaruguru niko kagaragayemo ibyaha bike.
Yashoje avuga ko n'ubwo impanuka zagabanyutse ntabwo bigeze aho twifuzaga kugera Kugira ngo bigerweho neza n'uko hakongerwa imbaraga kandi ingamba zafashwe zikongerwa kugira ngo turusheho kurwanya ibyaha ndetse no kubikumira.
Yasabye ubufatanye bwa buri wese kugirango harwanywe impanuka kuko zitwara ubuzima bw’abatura Rwanda .
Kinyarwanda
English











