Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Polisi yatahuye amayeri y?abakwirakwiza urumogi ibafatana udupfunyika 4,092

Mu masaha atandukanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu na Rusizi bafashe bamwe mu bantu bari bagiye gukwirakwiza urumogi mu baturage. 

Mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Bigogwe uwitwa  Akingeneye Odette ufite imyaka 30 y?amavuko yafatanwe udupfunyika tw?urumogi 1115. Mu murenge wa Jomba nanone muri Nyabihu uwitwa Hakuzimana Simeon w?imyaka 26 yafatanwe udupfunyika 1107 naho Habumugisha Alphonse w?imyaka 19 afatanwa udupfunyika 1027. Aba bose bari bakoresheje amayeri yo gushyira urumogi mu nzitiramubu bakaruzengurutsa mu nda bakarwambariho imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Hakuzimana na Habumugisha bafatiwe mu modoka imwe itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ati?Abaturage bari baduhaye amakuru yose ko hari imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ivuye mu Karere ka Rubavu ijya mu Karere ka Muhanga. Bari banatubwiye uko Habumugisha na Hakuzimana bambaye,twashyize bariyeri mu muhanda iyo modoka ihageze abapolisi barayihagarika basaka ba bantu basanga koko mu myenda bambariyeho urumogi rwinshi.?

Bariya bombi bamaze gufatwa bemeye ko bari basanzwe bacuruza urumogi. Hakuzimana ngo yari arujyanye kurucuruza mu Karere ka Ngororero naho Habumugisha yari arujyanye mu Karere ka Muhanga. Bavuga ko urwo rumogi ruva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Akingeneye Odette yafatiwe ku muhanda mu gitondo cyane ateze imodoka. We avuga ko ari akazi yahawe n?uwitwa Niyigena Didier w?imyaka 28, yari arushyiriye undi mucuruzi warwo yanze kuvuga amazina wo mu Karere ka Muhanga.

Ati?Akingeneye nawe yafashwe yarushyize mu nzitiramubu(Super Net) arukenyera mu nda arwambariraho imyenda. Avuga ko ari akazi amazemo iminsi, iyo ageze i Muhanga aho aba arujyanye bamuhemba amafaranga y?u Rwanda ibihumbi 10 bakanamusubiza amafaranga y?urugendo.?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburengerazuba yongeye gukangurira abaturage kureka ibikorwa byose bijyanye n?ikoreshwa ry?ibiyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye ku bufatanye n?abaturage. Yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi gutahura abakwirakwiza ibiyobyabwenge asaba n?abandi kujya batanga amakuru kugira ngo dukomeze guhashya ibiyobyabwenge.

Mu Karere ka Rusizi hafatiwe udupfunyika 843 gusa uwari urufite yarukubise hasi ariruka.

Abafashwe Polisi yahise abashyikiriza Urwego rw?Igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira na Jomba kugira ngo hatangire iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.