Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Polisi yafatanye abantu Babiri ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngororero na Nyabihu yafashe abakwirakwizaga ibiyobyabwenge. Mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kageyo hafatiwe uwitwa Muhawenimana Jean Claude w’imyaka 20, yafatanwe udupfunyika 333 tw’urumogi. Mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera hafatiwe uwitwa Nyatanyi Hussein w’imyaka 43 y’amavuko, yafatanwe litiro 250 z’inzoga zitujuje ubuziranenge. Aba bose bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko kugira ngo bariya bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Yagize ati “Uriya Muhawenimana abapolisi bagiye iwabo mu rugo baramusaka kuko bari bafite amakuru ko acuruza urumogi, basatse ahantu hose bararubura ariko baza kureba hejuru y’ikiraro cy’inka babonayo akajerikani, niko basanzemo turiya dupfunyika 333 tw’urumogi.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Nyatanyi we yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko arimo gupakira inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Nyatanyi yari asanzwe afite imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite ibirango RAB 877I, yari yarayikuyemo intebe akayipakiramo imyaka ariko uwo munsi yari yapakiye ibitoki ashyiramo amajerikani 10 arimo ziriya nzoga zitujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko  uriya mucuruzi yafashwe yerekeza mu karere ka Musanze avuye i Nyabihu abapolisi bakaba baramufatiye mu nzira ku mugoroba nka saa Moya.

Yashimiye abaturage ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba gukomereza aho kandi bakajya batanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha n’abanyabyaha bikumirwe hakiri kare.

Abafashwe bose bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.