Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Iburengerazuba: Polisi yafashe inzoga zitemewe zirenga litiro 600

Mu bihe bitandukanye mu gitondo cya tariki ya 05 Mata na tariki ya 06 Mata Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byo gufata abakora bakanacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu karere ka Rubavu hafatiwe abantu Barindwi bari bafite litiro 435, tariki ya 05 Mata mu karere ka Nyamasheke uwitwa  Nyirasinumvayabo  Malianne w’imyaka 38 yafatanwe litiro 170 z’ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina rya Ruyazubwonko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko bariya basore barindwi bafatiwe hamwe bavuye kurangura ziriya nzoga mu murenge wa Rugerero nawo wo mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Twari dufite amakuru ko hari abantu bazinduka nijoro bajya kurangura inzoga zitemewe ku muturage uzikora wo mu murenge wa Rugerero, hakozwe igikorwa cyo kubafata nibwo mu gitondo cya tariki  ya 06 Mata twabafatanye litiro 435 bazihetse ku magare ziri mu mifuka.” 

CIP Karekezi yakomeje avuga ko igikorwa nk’icyo cyabereye no mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke ahafatiwe uwitwa Nyirasinumvayabo  Malianne w’imyaka 38 yafatanwe litiro 170 z’ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina rya Ruyazubwonko.

Yagize ati  “Abaturage bari baraduhaye amakuru ko uriya muturage afite akabari acururizamo ziriya nzoga, twagiye ku kabari ke tuhasanga litiro 80 ndetse no mu rugo iwe tuhasanga litiro 90 za kiriya kinyobwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko uyu mugore we afite irindi kosa ryo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje akangurira abaturage kurwanya ziriya nzoga kuko zibagiraho ingaruka mu buzima zikanabakoresha ibyaha, yashimiye abakomeje gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Yagize ati “Nkiriya nzoga yafatiwe i Nyamasheke bise Ruyazubwonko abaturage bagomba kumva n’izina ryayo kuko uwayinyoye imwangiza mu mutwe agakora ibyaha bitandukanye binamufungisha. Turasaba abaturage kujya baduha amakuru y’aho ziri hose tukazirwanya zigacika”

CIP Karekezi avuga ko izi nzoga zahise zimenwa abazifatanwe nabo bashyikirizwa ubuyobozi.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.