Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IBURENGERAZUBA: Polisi ikomeje Ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka

Tariki 22 Werurwe , Polisi y'u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Karongi na Rutsiro hakozwe ubukangurambaga bugamije kwigisha abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda. Ni ubukangurambaga  bugenewe  abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo muri utu turere bataha bavuye ku ishuri,  bafashwaga kwambuka umuhanda bakoresheje ibimenyetso byo mu muhanda bifasha abantu kwambukiranya umuhanda (Zebra crossing).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburengerazuba Superintendent of Police, Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu gukoresha neza umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.

Yigeze ati:? ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abantu bose bakoresha umuhanda kuwukoresha neza mu rwego rwo gukumira impanuka. Haribandwa ku banyeshuri bajya ku ishuri, bakaba bigishwa uko bakoresha umuhanda neza, basobanurirwa ko umunyamaguru igihe cyose agendera ibumoso bw'umuhanda kugirango abashe Kureba ibinyabiziga bituruka imbere ye.?

Yakomeje agira ati:" Bigishijwe kandi ko iyo umuntu agiye kwambuka umuhanda abanza akajya ahari ibimenyetso bimwemerera kwambuka ( Zebra -Crosing)  akareba iburyo n?ibumoso yabona nta kinyabiziga kije akabona kwambuka kandi aho zitari yirinda kwambukira  ahantu aho atabona aho  binyabiza bituruka nko mu ikorosi, akambukira ahantu heza abasha kureba iburyo n'ibumoso bw'umuhanda ko nta kinyabiziga giturutseyo."

Yakomeje avuga ko banabigishije ko iyo umuntu agenda mu muhanda akoresha agahanda kagenewe abanyamaguru, banabakangurira kwirinda gukinira mu muhanda kuko biteza impanuka.

Yasoje avuga ko banabakoreshe umwitozo wo kwambuka umuhanda ngo harebwe niba ibyo bize babifashe, bigaragara ko babimenye kandi nabo bemera ko bagiye kujya bubahiriza amategeko y? umuhanda kandi ko bagiye kwigisha abandi uko umuhanda ukoreshwa hirindwa impanuka.

Ubu bukangurambaga bukaba bukomeje no mu tundi turere tugize iyi ntara y?Iburengerazuba kimwe n?ahandi mu gihugu hose, hagamijwe kwigisha abantu bose bakoresha umuhanda kwirinda impanuka zibera mu muhanda,  kuko byagagaragaye ko hari igihe impanuka iba kubera kutamenya amategeko agenga umuhanda.

Ni ubukangurambaga biteganijwe ko buzamara icyumweru kimwe, aho biteganijwe ko   hahugurwa ibigo by'amashuri 14 buri munsi,  ni ukuvuga ko hahugurwa ibigo 2 muri buri Karere ku umunsi umwe.