Tariki ya 12 Werurwe 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yafashe Mukangango Godelive w’imyaka 55 na Nyirarukundo Vestine w’imyaka 18 nyuma yo kubasangana ikilo kimwe cy’urumogi n’udupfunyika 123 twarwo. Bafatiwe aho batuye mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Mucyimba mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.
Uwo munsi kandi hafashwe ibilo 16 nanone by’urumogi, bifatirwa mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyundo, akagari ka Nyundo mu mudugudu wa Gisenyi aho nyirarwo Harindintwari yashoboye gucika inzego z’umutekano akaba arimo gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage nibo baduhaye amakuru ko mu ngo za bariya baturage haba urumogi ndetse barucuruza, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata, tuhageze koko dusanga bararufite.”
CIP Karekezi yakomeje agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka bityo bakirinda ingaruka mbi byabakururira, anakangurira abaturage kujya batanga amakuru.
Yagize ati: ’’Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresha, bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu kuko biteza umutekano mucye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bitandukanye.”
Yakomeje yibutsa abaturarwanda ko gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzajya abifatirwamo azajya ashyikirizwa ubutabera. Abafashwe ari nayo mpamvu bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri Sitasiyo za Polisi aho bafatiwe.
Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











